Imodoka ya Bisi yari ivuye ku ishuri gucyura abanyeshuri b’incuke kuri uyu wa mbere tariki 6 Gicurasi 2024 saa 13h40 yageze ahitwa kwa Mutwe i Nyamirambo irenga umuhanda, hakomerekamo abana 3 mu buryo bworoheje.
Umuvugizi wa Polisi Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda SP Kayigi Emmanuel yatangarije Kigali Today ko umushoferi wari utwaye iyi modoka yarenze umuhanda agonga inzu n’ipoto.
Ati: “Kugeza ubu, abana bagejejwe kwa muganga ni 7 muri bo batatu ni bo ubona ko bakomeretse ku mutwe mu buryo bworoheje n’abarimu bari kumwe n’abana ntacyo babaye ndetse n’umushoferi nawe nta kibazo yagize uretse inzu yasenyutse n’iyo poto yangiritse”.
SP Kayigi avuga ko iyi mpanuka ikimara kuba hahise hakorwa ubutabazi bwihuse abana bakomeretse bagezwa kwa muganga CHUK kugira ngo bitabweho, abandi 11 bahita batwarwa n’imiryango yabo.
Icyateye iyi mpanuka SP Kayigi avuga ko kitaramenyeka hagikorwa iperereza.
Umuvugizi wa Polisi Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda yatanze ubutumwa ku bantu batwara ibinyabiziga kujya bagenda neza bitwararitse mu muhanda.
Ati “Ku modoka zitwara abantu zikwiye kuba zujuje ubuziranenge by’umwihariko izi zitwara abana ba nyirazo bagomba kuba bizeye ko nta bibazo by’impanuka zateza”.
Ikindi ni uko umushoferi wese akwiye kubahiriza amategeko y’umuhanda igihe atwaye akirinda uburangare ubwo ari bwo bwose, akirinda ibisindisha no kuvugira kuri terefone igihe atwaye mu rwego rwo kudateza impanuka mu muhanda.
bus yaritwaye abanyeshuri yakoze impanuka