January 9, 2025

MINEMA ivuga ko mu gihugu hose Uturere 18 dufite ibyago byinshi byo kwibasirwa n’ibiza, aho ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize honyine byahitanye abantu 6.

Adalbert Rudakebanuka Umuyobozi Mukuru ushinzwe Igenamigambi no gukumira ibiza muri MINEMA yatangaje ko mu Turere twakoreweho ubugenzuzi bikagaragara ko dushobora kwibasirwa n’ibiza.

Muri utwo turere harimo utw’Umujyi wa  Kigali twose, utw’Intara y’Amajyaruguru twose, utw’Intara y’Iburengerazuba twose, mu  Ntara y’Amajyepfo harimo uturere twa Nyaruguru, Nyamagabe n’ibice by’Uterere twa  Muhanga, Nyanza na  Ruhango, by’umwihariko mu bice byegereye Intara y’Iburengerazuba.

Ati: “Twabonye ahantu 326, ndavuga nibura nk’agace gatuwemo n’abantu benshi (Quartier) hashobora kwibasirwa n’ibiza bishingiye ku mvura, ubwo ni imyuzure inkangu, ibikuta bigwiriye abantu, inkuba zo ziri hose”.

MINEMA nyuma yo kubona ko ibiza bizibasira utwo duce baganiriye n’abayobozi mu nzego z’ibanze ndetse n’abaturage ariko ku hakiri imbogamizi z’abaturage badashaka kwimuka aho batuye n’ubwo na bo babizi ko hashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Rukebanuka ati: “Hari abavuga ngo urubona ubutaka mbumaranye imyaka 20, Sogokuru na Sogukuruza barahavukiye, ubu se ko twahabaye twabaye iki? Ubwo bibagirwa iby’ihinduka ry’ibihe.

Urugaryi niba rwafatanye n’Itumba ubwo ntubona impinduka z’ibihe? Niba ahantu hatuzuraga ubu hasigaye huzura urumva niba tugomba gufata nk’ibintu byoroshye”.

Yakomeje atanga ubutumwa agira ati: “Aho hantu uvuga ngo uhamaze imyaka, uravuga kuko ukiriho, bigutwariye umwana cyangwa  uwo mwashakanye ntabwo waba ukivuga iyo nkuru”.

MINEMA ivuga ko nyuma yo kubona ko ibyo biza bizibasira uduce twinshi mu gihugu yateganyije aho gushyira abantu bashobora gukurwa mu byabo n’ibiza hashyirwa ibyangombwa kugira ngo nibiba ngombwa bazahite bahazanwa.

Hagati aho ariko MINEMA imaze kwimura imiryango irenga 5 000, barimo abo mu Turere twa Nyabihu na Rubuvu batujwe kuri site zateganyirijwe abatuye ahantu hashyira ubuzima  bwabo mu kaga.

Abo baturage bakaba bakora imirimo yabo ariko bagataha aho bateganyirijwe mu kwirinda ibiza, mu rwego rwo kugira ngo ibiza bitazabasanga aho bari batuye bikaba byabatwara ubuzima.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *