Gen Mbaye Cissé, umugaba mukuru w’igisirikare cya Senegal n’itsinda ayoboye bagiriye uruzinduko r mu Rwanda. Basuye icyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda (RDF) ku Kimihurura, banunamira abazize Jenoside yakorewe abatutsi bashyinguye mu Rwibutso rwa Kigali.
Gen Mbaye Cissé n’itsinda ayoboye, yakiriwe na Generali MK Muganga ku cyicaro gikuru cy’Ingabo z’Igihugu, akaba kandi yabonanye na Minisitiri w’Ingabo Marizamunda Juvenal.
Iri tsinda ryasobanuriwe urugendo rw’u Rwanda rwo kwiyubaka mu myaka 30 Jenoside yakorewe abatutsi ihagaritswe, baganiriye kandi ku bibazo by’umutekano mu Karere u Rwanda ruherereyemo.
Gen. Cissé yavuze ko impamvu y’uru ruzinduko ari ukunoza umubano w’ibihugu byombi, yanagarutse kandi ku mateka y’imibanire n’imikoranira y’ingabo z’u Rwanda n’iza Senegal.
Yagaragaje ko ingabo za Senegal ari zimwe mu muzoherejwe mu Rwanda mu butumwa bw’amahoro bwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Gen Mbaye Cissé yagize ati: “Imikoranire n’Ingabo z’u Rwanda yo mu gihe kiri imbere izibanda by’umwihariko ku mahugurwa. Ubu turi mu myiteguro y’ibanze y’amahugurwa yo kwiga uburyo bwo kugarura amahoro. Icyakora intego yacu nyamukuru ni ukwagura imikoranire mu nzego zitandukanye, gushyiraho itsinda rishinzwe ubwumvikane n’ubufatanye hagati yibihugu byacu byombi, duteganya kubishyira mu bikorwa vuba.”
Gen Cissé yasuye ingoro y’amateka yo kubohora igihugu iri ku Kimihurura, akaba kandi yanunamiye abatutsi bishwe muri Jenoside yakorwe abatutsi baruhukiye mu Rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi