January 8, 2025

Inyeshyamba za M23 ziragenzura agace ka Rufufu gkari muri 15 Km ugana mu mujiyi wa Butembo

Isoko ya Rwandatribune iri mu gace ka Kanyabayonga yemeje ko abarwanyi ba M23 bigaruriye agace ka Rufufu kabarizwa muri Gurupoma ya Kanyabayonga ,Teritwari ya Lubero muri Kivu y’Amajyaruguru,abatangabuhamya bavuga ko Ingabo za Leta na Wazalendo babanje gutera abarwanyi ba M23 bari mu gace ka Rwindi intambara itangira ubwo.

Aya makuru kandi yemejwe na Bwana Omar Kavota Umuvugizi wa Sosiyete Sivile  muri ako gace,Bwana Kavota yashimangiye ko ibintu bikomeje kuba bibi muri ako gace ndetse yemeza ko ntagikozwe,izi nyeshyamba zishobora kwinjira mu mujyi wa Butembo.

Umutwe wa M23 ukomeje kwagura ibice byiinshi by’ubutaka bwa Kivu y’amajyaruguru na Kivu y’amajyepfo,ibi bikaba byaranashimangiwe n’Umuyobozi w’ubutumwa bwa LONU Madame Bintu Keita ,mu ijambo aherutse gushikiriza inteko rusange ya ONU.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *