January 7, 2025

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Boniface rutikanga yatangaje ko Uwayoboraga Polisi y’Akarere ka Nyanza yahamagajwe ngo abazwe ku byo akekwaho mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

ACP Boniface  yatangajeko hatangiye gukurikiranwa Dosiye ya SP Mosonera Eugene Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Nyanza ku byaha akekwaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Ati” Ibyo akekwaho byose bihanwa n’amategeko akazakurikiranwa hakurikijwe amategeko. Niyo mpamvu yahamagajwe kugirango akurikiranwe ariko byose bizakorwa harebwa icyo amategeko ateganya.”

Umwe mu baganiriye n’Intashya utifuje ko amazina ye ajya ahagaragara yavuzeko mu gihe cya Jenoside SP yari umunyeshuri mu mashuri yisumbuye kuri ESPANYA.

Uruhare rwa SP Musonera muri Jenoside yakorewe  Abatutsi ni ugusahura imitungo kandi inkiko Gacaca zikaba zaramuhamije icyo cyaha agasabwa no kwishyura ayo mafaranga ariko ntabyo yigeze akora.”

Amakuru y’uruhare rwe yasakaye cyane ubwo yahabwaga izi nshingano zo kujya kuba DPC w’Akarere ka Nyanza.

Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 jenoside yakorewe Abatutsi cyabereye ku Rwibutso rwa Busasamana ruri ku Rwesero mu Karere ka Nyanza, SP Musonera n’umwe mu bashize indabo ku Rwibutso aharuhukiye imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside.

Ubwo yashyiraga indabo ku Rwibutso Abarokeye muri aka Karere babifashe nko kubashinyagurira kuko ari umwe mu bagize uruhare mu gihe cya Jenoside 

SP Mosonera Eugene avuka mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Mukingo Akagali ka Mpaga, akaba yarinjiye muri Polisi y’u Rwanda mu 2000 kugeza na n’ubu.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *