Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado, zishe ibyihebe mu duce twa Calugo na Ulo mu Karere ka Mocimboa da Praia.
Amakuru dukesha Carta de Moçambique, avuga ko ibi byihebe byishwe ari ibiherutse gutera uduce twa Nsangue, Tambuzi, Quifuque na Vamizi.
Uretse kugaba ibi bitero no kwica ibi byihebe, Ingabo z’u Rwanda zanagaruje ubwato byari byashimuse ubwo byateraga ikirwa cya Tambuzi, Quifuque na Vamizi.
Ni amakuru ashimangirwa na Ali Mussa uri mu barobyi bakorera muri aka gace, wavuze ko “yabonye ubwato bugarurwa n’Ingabo z’u Rwanda, ku buryo ibikorwa byo kuroba byahise bikomeza.”
Aya makuru agiye hanze nyuma y’iminsi mike, Ingabo z’u Rwanda zitangaje ko zirukanye ibyihebe bya Al Shabab mu mashyamba y’inzitane yo mu karere ka Eráti, aho byari bifite indiri, bake muri bo bashobora guhunga banyuze mu mugezi wa Lúrio.
Tariki 25 na 26 Mata 2024, abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa Al Shabab bagabye ibitero bitatu mu duce twa Manica, Nessiua na Mitaka mu karere ka Eráti, mu ntara ya Nampula iri mu Majyaruguru ya Mozambique, bica umusivili, batwika inzu, amashuri n’insengero.
Ingabo z’u Rwanda zahise zoherezwa muri ako gace kugarura amahoro n’ituze mu bahatuye.
Ingabo z’u Rwanda zageze muri Mozambique mu 2021 zigiye gutanga umusanzu mu kugarura amahoro mu ntara ya Cabo Delgado yari imaze imyaka yibasirwa n’abarwanyi bagendera ku matwara akaze ya kiyisilamu byari byaratumye ibihumbi byinshi by’abaturage bahunga.