Ikigega cya Leta gitera Inkunga imishinga y’Ishoramari, BDF, cyitabye Komisiyo y’Abadepite ishinzwe gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo w’Igihugu, PAC, ngo cyisobanure ku makosa ari muri raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta y’umwaka wa 2022-2023.
BDF ishinjwa gutinda guha amafaranga ibigo by’imari n’ahandi bayakenera bigatwara hagati y’amezi abiri n’amezi 10 n’ubwiyongere bw’inguzanyo zitishyurwa.
Umuyobozi Mukuru wa BDF, Vincent Munyeshyaka, avuga ko bimwe muri ibyo bibazo bikomoka ku bakozi badahagije, ikoranabuhanga ritajyanye n’igihe, yizeza ko bigiye gukemurwa mu mwaka umwe.