Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda, Belén Calvo Uyarra, yashimangiye ko inzira y’ibiganiro ku bibazo by’umutekano muke byugarije Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari yo yaba igisubizo.
Ibyo yabigarutseho ku mugoroba wa tariki 9 Gicurasi 2024, ubwo u Burayi bwizihizaga umunsi wa Europe Day, bibukaho ko havutse igitekerezo cyo gushingo uwo muryango.
Uwo munsi wahariwe u Burayi (Europe Day) wabereye mu rugo rwa Ambasaderi wa EU mu Rwanda, witabirirwa n’abahagarariye ibihugu byabo, abagize sosiyete sivile, abikorera n’abandi.
Europe Day yizihijwe mu gihe hazirikanwa isabukuru y’imyaka 74 y’amasezerano ya Schuman [yitiriwe Robert Schuman wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa] akaba ari yo yatangije Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi.
Ambasaderi Uyarra yavuze ko Europe Day ari urubuga rwo kwishimira ubufatanye bw’u Burayi no gushyira hamwe bishingiye ku masezerano ya Schuman yari agamije guhuza imbaraga n’icyerekezo cyo kubaka amahoro n’umutekano ku mugabane no hanze yawo, kuva mu 1950.
Ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye uwo mugoroba, yagaragaje ko ubufatanye uwo muryango ufitanye n’u Rwanda bwatanze umusaruro ukomeye mu ngeri zitandukanye zirimo n’umutekano kandi bazakomeza gukorana.
Yakomoje ku birebana n’umutekano mu Karere yemeza ko inzira y’ibiganiro yashyira iherezo ku ntambara yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Yagize ati “Twese duhangayikishijwe n’ibikomeje kubera muri RDC, nta gisubizo cya gisirikare tubona ahubwo igisubizo cya politiki gishobora gutanga umusaruro.”
Yagaragaje ibibera mu Burasirazuba bwa Congo hadakenewe gutsinda intambara ahubwo hakenewe amahoro bityo ko inzira z’ibiganiro zatanga umusaruro.
Yakomeje ati “Twemera ko inzira ya gisirikare atari yo izakemura ikibazo, ahubwo ko inzira ya politiki ari yo ishobora gukemura ibibazo. Hari inzira ya politiki iri gukorwaho mu gushakisha imizi y’ikibazo. Intego ni ugushaka amahoro aho gutsinda intambara.”
Yangeyeho ati “Ku bw’ibyo, turashishikariza impande zombi, u Rwanda na Congo, kugaruka ku meza y’ibiganiro by’amasezerano ya Luanda kandi dufata iyi nzira nk’umuyoboro ukwiye gukomeza kugeza ku musaruro mwiza.”
Ibibazo by’umutekano muke muri Repubulika iharanira Demokarasi ya congo bishingiye ku ntambara umutwe wa M23 wongeye kubura nyuma yo kubona ko Leta yirengagije amasezerano bagiranye ukaba urwanira uburenganzira bw’abenegihugu.
Nubwo bimeze bityo guverinoma ya RDC ishinja u Rwanda kuwutera inkunga rwo rukabyamaganira kure ,ahubwo rugashinja icyo gihugu gukorana n’umutwe wa FDLR ugizwe n’abasize bahekuye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ibyo byatumye hatangizwa ibiganiro bihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu gushaka igisubizo kirambye cy’iyo ntambara ariko ntacyo biratanga.
Ibiganiro bihuza ibi bihugu byombi byatangiye mu 2022. Ibiheruka byabereye i Luanda tariki ya 21 Werurwe 2024, byahuje itsinda ry’abaminisitiri bo mu Rwanda n’abo muri RDC, ndetse n’iryo muri Angola ryari umuhuza.
Muri iyi nama nk’uko byagaragaye mu byemezo byayo, intumwa za RDC zasezeranyije iz’u Rwanda na Angola ko zizasenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR, nyamara byaheze mu magambo gusa.