Abasirikare n’abakozi 195 mu Ngabo z’u Rwanda, basoje amahugurwa y’amezi arindwi mu bijyanye no gutwara ibinyabiziga no gucunga umutekano wo mu muhanda.
Ni amahugurwa yasojwe ku wa kane tariki 9 Gicurasi 2024, mu muhango wayobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga. Abarangije amasomo bigaga mu Kigo cya Gisirikare cya Kanombe mu Mujyi wa Kigali.
Ni amahugurwa bigiyemo ubumenyi bujyanye no gutwara neza ibinyabiziga, uburyo bwo gutwara imodoka nini n’izisanzwe za gisirikare mu bihe bitandukanye birimo n’iby’amage.
Gen Mubaraka yabashimiye intambwe bagezeho, agaragaza ko RDF ikeneye abakozi bafite ubushobozi bwo gutwara ibinyabiziga by’ubwoko butandukanye.
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda yabibukije kandi ko bagomba kurangwa n’imyitwarire myiza, ubunyamwuga ndetse no kwirinda kunywa ibisindisha kuko ari byo bikunze guteza impanuka.