Abantu batanu bo mu Murenge wa Ngamba mu Karere ka Kamonyi, bapfiriye mu kirombe cy’amabuye y’agaciro bishwe na Gaz.
Iyi mpanuka yabaye ku wa 11 Gicurasi 2024, bikaba buvugwa abantu 15 bari muri icyo kirombe giherereye mu Mudugudu wa Gatwa, Akagari ka Kazirabonde ho mu Murenge wa Ngamba, batanu bakaza kwitaba Imana bishwe na Gaz.
Amakuru intashya ifite, avuga ko abapfuye ari Ngengimana Eric w’imyaka 32, Ngendahimana Phanuel w’Imyaka 36, Manishimwe Jean Pierre w’Imyaka 29, Ntakaziraho Jean Damascene w’imyaka 35 na Ndayishimiye Gaspard w’imyaka 22 .
Abarimo Manishimwe Claude w’imyaka 24, Dusengimana Emmanuel nawe w’imyaka 24, Kwizera Longin w’imyaka 28, Niyigena Sylvain w’imyaka 25 na Hakizimana Emile w’imyaka 46 y’amavuko boherejwe ku bitaro bya Remera-Rukoma kugira ngo bitabweho nyuma yo gukomereka.
Amakuru avuga ko abaguye muri iki kirombe ari abo muri koperative COMIKA icukura amabuye y’agaciro muri uyu murenge.
Epimaque Munyakazi, umunyamabanga nshibgwabikorwa w’Umurenge wa Ngamba yavuze ko aba bakozi bagiye kuvoma amazi yari yaretse mu kirombe cy’amabuye y’agaciro maze moteri ikabazimiraho bikarangira Gaz ibarushije imbaraga ikabica.
Ati “Nibyo abakozi binjiye mu kirombe bafite moteri yo gukogota amazi yari yinjiyemo nyuma moteri iza kubazimiraho bafatwa na Gaz. Batanu ubu bamaze kwitaba Imana abandi batanu ubu boherejwe ku Bitaro bya Remera-Rukoma kwitabwaho.”
Epimaque Munyakazi akaba yasoje asaba abakora ubushabitsi bwo kugucukura amabuye y’agaciro, kugira ubunyamwuga bakajya bakorana n’inzobere zizi neza gukora ako kazi.