Perezida Kagame uri mu ruzinduko muri Sénégal, yakiriwe na mugenzi we, Bassirou Diomaye Faye, bagirana ibiganiro ku butwererane hagati y’ibihugu byombi.
Perezida Bassirou Diomaye Faye kandi yatumiye mugenzi we ku meza mu gushimangira umubano mwiza n’ubucuti ku mpande zombi.
Bagiranye ibiganiro imbonankubone, baganira ku gukomeza umubano mu bikorwa byari bisanzwe u Rwanda na Senegal bahuriyeho birimo ubukerarugendo, ubucuruzi n’imiyoborere.
Aba bakuru b’ibihugu Kandi bitabiriye umukino w’intoki wa Basketball wahuzaga As Douanes yo muri Senegal yari yakiriye mo Apr BBC yo mu Rwanda. Ni imikino yo gushaka itike yo kuzitabira imikino ya nyuma y’irushanwa nyafurika rya Basketball BAL 2023-204 rizabera i Kigali rigahuza Amakipe yabaye ayambere iwayo, gusa akaba yararenze amatsinda ya Sahara conference na Nile conference