January 9, 2025

Guverinoma y’u Rwanda yamaganye ibirego by’u Burundi bwayishinje kugira uruhare mu gitero cya gerenade mu Mujyi wa Bujumbura.

Kuri iki cyumweru, u Rwanda rwatangaje ko rudafite aho ruhuriye n’icyo gitero ndetse nta n’impamvu n’imwe igomba gutuma ruhuzwa nacyo.

Itangazo ryasohowe na Guverinoma y’u Rwanda rivuga ko ibibazo by’imbere mu gihugu cy’u Burundi bidakwiye kwegekwa ku Rwanda.

Riti “U Burundi bufitanye ikibazo n’u Rwanda ariko twe nta kibazo dufitanye n’u Burundi. Turabasaba gukemura ibibazo by’imbere mu gihugu cyabo aho kubitwerera u Rwanda.”

U Rwanda kandi rwasabye u Burundi gukemura ibibazo biri imbere mu gihugu aho kubihuza n’u Rwanda.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *