January 7, 2025

Ititaye ku gikombe cya shampiyona umutoza Thierry Froger atwaye adatsinzwe, Ikipe ya APR FC  yatangaje ko itifuza gukomezanya na we umwaka utaha.

Uyu mutoza w’umufaransa yageze mu Ikipe y’Ingabo z’Igihugu muri Kanama 2023, akaba yarasinye amasesezerano y’umwaka umwe.

Thierry Froger Christian, ntiyigeze yishimirwa n’abafana ba Nyamukandagira cyane cyane ku birebana n’ukuntu akinisha abakinnyi be.

Mu mikino 30 ikipe yose iba igomba gukina muri Shampiyona ya hano mu Rwanda, APR FC yatsinze imikino 19, inganya 11. Ibi byayishyize ku mwanya wa mhbere n’amanota 68, ihita yegukana igikombe irusha rayon Sports ya kabiri amanota  11.

Ku wa  12 Gicurasi 2024,  mu muhango wo gushyikirizwa igikombe, Chairman wa APR FC, Col Richard Karasira yatangaje ko nubwo umutoza abahesheje igikombe adatsinzwe  batazakomezanya.

Yagize ati “Ntabwo tuzakomezanya (umutoza). Yakoze neza kudatsindwa umukino n’umwe ndumva bizamuha amahirwe yo gushakisha ahandi ariko natwe nadusaba tuzongera tubyigeho turebe niba ibyo twari twaramutumye yarabikoze.

Col Karasira avuga ko  Froger yakwishakira ahandi  cg agasaba akazi muri APR nk’abandi kuko  amasezerano ye ararangiye

Ati “Azasaba akazi nk’uko n’abandi bazagasaba ariko ubu amasezerano ye ararangiye nk’uko hari abakinnyi bimeze utyo, ubwo ntibakiri aba APR FC.”

Chairman wa APR FC kandi yavuze ko amakuru asunikira Elijah na Onana muri iyi kipe atariyo.

Ati “Ntabwo barimo. Ku giti cyanjye ndamwemera ariko se wagira ba rutahizamu b’abanyamahanga babiri ukazabahemba iki? Iyo ni imibare, ibyo ntabwo aribyo.”

APR fc  imaze  imyaka itanu itwara ibikombe bya Shampiyona, cyokoze igiko cy’Amahoro ndetse n’ibindi bisaba gukuranwamo bibikaba byarayihishe.

Thierry Froger mu bikbe bitanu yahataniye kuva yagera mu Rwanda yatwaye mo kimwe, akaba kandi yaragiye hari aho avanwamo n’amakipe atahabwaga amahirwe nka Gasogi united yamukuyemo muri 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *