Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, habaye urugamba rukomeye hagati y’umutwe w’inyeshyamba za M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Guverinoma ya Kinshasa.
Ni intambara yatangiye igihe cy’isaha z’igicamunsi cyo kuri iyi tariki ya 14/05/2024, ibereye mu bice byo muri Teritware ya Rutshuru, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Amasoko yacu avuga ko iyi mirwano yabereye neza mu gace ka Kikuku ahari ibirindiro bya M23, ko kandi ihuriro ry’Ingabo zo ku ruhande rwa leta ya Kinshasa ko ari zo zagabye ibyo bitero.
Nk’uko ay’amakuru abivuga n’uko uru rugamba rwari ruremereye, ndetse ko ihuriro ry’Ingabo za Repubulika ya Demokorasi ya Congo zahunze muri ibyo bice zihungira muri Kanyabayonga no mu tundi duce twa Lusuli no mu nkengero zaho.
Ay’amakuru kandi akomeza avuga ko imiryango myinshi yahunze muri ibyo bice, imyinshi yerekeza mu bice byamaze kubohozwa na M23 no mu bindi bice bitarimo intambara, ndetse hakaba hari n’indi miryango yahunganye n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa leta ya Kinshasa, ihungira muri Kanyabayonga no muri Matanda.
Ibyo bibaye mu gihe igisirikare cya leta ya Congo cyavuzweho kugura drones eshatu z’intambara zo mu bwoko bwa CH-4.
Izi drones zikaba zaguzwe kugira ngo zisimbure izindi zahanuwe na M23 mu mezi abiri ashize mu rwego rwo kugira ngo zizifashishwe mu guhangana na M23 no kuyikura mu birindiro bagandagaje mo mubice bamaze kwigarurira.