Kuva ku wa 13 Gicurasi 2024, amakuru yatangiye gucicikana ko hari uruntu runtu mu bakozi b’akarere ka Rusizi ndetse hari n’abashobora kweguzwa ku bushake.
Aya makuru yanyuze ku mbuga nkoranya mbaga ko hari abakozi bakorera ku karere ndetse n’abayobozi b’imirenge basabwe gusezera ku bushake.
Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge basabwe gusezera barimo uwayoboraga Umurenge wa Gitambi ndetse n’uwayoboraga Umurenge wa Nkombo.
Amakuru dukesha Kigali Today avuga ko hari umwe mu bakozi bakorera ku Karere ka Rusizi wayibwiye ko abasezeye babitegetswe n’Inama y’umutekano itaguye y’Intara y’Uburengerazuba, yateraniye ku karere ka Rusizi ku wa Mbere.
Uyu mukozi yagize ati “Gusa, ikivugwa ni uko ba ES (abanyamabanga nshingwabikorwa) ari incompetence (kunanirwa inshingano), naho ba Director bo ni imikorere mibi, OSC we ni ruswa n’imikorere mibi. Ariko ni ibivugwa kuko byakozwe mu ibanga na Mayor ntiyari arimo”.
Icyakora hari undi mukozi ukorera ku karere ka Rusizi, wabwiye Kigali Today ko ku wa Mbere abakozi bose bagiranye inama na Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Lambert Dushimimana, yibanze ku mitangire ya serivisi ndetse.
Umukozi bivugwa ko nawe ari mu begujwe, yemereye Kigali Today ko yamaze gusezera ku nshingano ze, ariko yongeraho ko n’ubwo yanditse asezera atabikoze ku mpamvu ze bwite nk’uko bivugwa ahubwo ngo we na bagenzi be barabitegetswe.
Yagize ati: “Mayor yahamagaye buri muntu ku giti cye, akamusaba kwitaba ku biro by’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere. Nuko ukagenda uzi ko ari wowe wenyine ariko dutungurwa no kuhahurira turi 17. Tuhageze rero buri muntu yahamagarwaga mu biro by’umunyamabanga yagera yo akahasanga itsinda ryavuye ku ntara riyobowe na Guverineri, maze akabwirwa ibyo ashinjwa ndetse akanategekwa guhita yandika ibaruwa isezera akazi, agasohoka amaze no kuyisinya. Uko twari aho harimo abababariwe, ariko nibukamo bane.”
Yongeyeho ati: “Jyewe nabyita akarengane gakubiyemo n’akagambane. Nkanjye nta baruwa n’imwe nigeze mpabwa inyihanangiriza imikorere mibi, nta muyobozi wigeze anyihaniza anshinja imyitwarire mibi, ariko nisanze bantegeka kwandika nsezera! Nta kindi nakora, burya uwaguhaye akazi iyo akisubije urabyakira”.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Dushimimana Lambert yemeye ko hari abakozi bo mu karere ka Rusizi basezeye, cyokoze ahakana uruhare rwe mu isezera ry’abo bakozi asaba abanyamakuru kubibaza akarere.
Mu butumwa bwe, Guverineri Dushimimana yagize ati “Muraho Charles. Akarere se ntikagufasha kubimenya? Mayor ayo makuru yayaguha kuko byo ni ukuri. Hari abasezeye kandi ubuyobozi bw’Akarere bufite amakuru kuri byo”.
Mayor wa Rusizi, Dr. Kibiriga Anicet yemereye umunyamakuru ko abo bakozi basezeye, yongeraho ko batabuza uburenganzira umukozi igihe yaba yabonye amahirwe ahandi.
Mu bo bivugwa ko basezeye ku mirimo yabo bakoreraga ku Karere, harimo Mugenzi Jean Pierre wari ushinzwe imari n’Ubutegetsi, Rutebuka Yves wari Umujyanama mu by’Amategeko, Ngabo Fabrice wari ushinzwe imyubakire mu Karere, Tuyizere Théogène wari Umukozi muri One Stop Center, Musabyemariya Ancille, Umukozi muri One Stop Center, Uwamahoro Olive, Umukozi muri One Stop Center ndetse na Habiyaremye Emmanuel, wari yari Umuyobozi w’Ishami Rishinzwe Ishoramari n’Umurimo.
Inkubiri y’iyegura ry’abakozi mukarere ka Rusizi yatangiye muri Werurwe uyu mwaka, ikaba yarabanjirikwe n’uwari Perezida wa Njyanama y’akarere ka Rusizi akaza gukurikirwa na Vice Mayor bivugwa ko yanarwaniye na Mayor mu Kabari.