January 7, 2025

Nyuma y’uruzinduko Perezida Kagame yagiriye i Conakry, Perezida wa Repubulika ya Guinea Lt. Gen. Mamadi Doumbouya, umunezero wa musanze atangaza ko yanejejwe cyane no kwakira Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.

Ni uruzinduko Perezida Kagame yagiriye muri Guinea ku wa 13 Gicurasi 2024, akaba yari akubutse mu gihugu  cya Senegal aho yagiranye ibiganiro na mugenzi we, Perezida Diomaye Faye uheruka gutorerwa kuyobora Senegal.

N’amarangamutima menshi, Perezida wa Guinea Lt.Gen. Mamadi Doumbouya yavuze ko yasigiwe urwibutso rukomeye no kwakira Perezida Kagame afata nk’umuvandimwe n’inshuti.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Perezida Lt. Gen. Doumbouya yagize ati: “Uru ruzinduko rushya, rubaye nyuma y’umwaka w’urukurikira urwabanje, rushimangira ubudashyikirwa bw’umubano w’ibihugu byacu wa kivandimwe kandi wa gishuti, ndetse byongerera imbaraga umubano wa Conakry na Kigali.”

Yakomeje avuga ko mu ruzinduko rwa Perezida Kagame i Conakry, bagize amahirwe yo guhura na Hadja André Touré, umugore wa Perezida wa mbere wa Guinea yigenga Ahmed Sékou Touré.

Yakomeje agira ati: “Uko guhura kwasize ikimenyetso n’imbamutima, kutwibutsa umurage wacu ukungahaye ndetse n’umuhate wo gukunda igihugu uturangaje imbere.”

Umukuru w’Igihugu cya Guinea,  yakomeje  avuga ko uruzinduko rwa Perezida Kagame  rwigiwe mo byinshi bifitie ibihugu mbyombi umumaro.

Ati: “Uyu mwanya ukomeye w’uruzinduko rwa gishuti rwa Perezida w’u Rwanda, uturarikira gushakira igihugu cyacu mu birari by’abagihanze, ndetse no kwigira ku cyerekezo cyabo ngo twubake ahazaza hatanga icyizere.”

Perezida wa Guinea nawe waherukaga gusura u Rwanda muri Mutarama 2024, yasabye  abaturage b’ihugu byombi ubufatanye buganisha ku iterambere.

Perezida Kagame ni ubwa kabiri asuye iki Gihugu, kuko nyuma ya Coup d’Etat yo muri Nzeri 2021 yari yasuye iki gihugu nabwo akaganira na Perezida Mamadi Doumbouya.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *