Imirwano yaramukiye mu bice bya Rwindi FARDC nabo bafatanyije biyemeje kwigarurira ako gace gafatwa nk’urufunguzo rw’ubugenzuzi muri Kivu y’amajyaruguru
amakuru atugeraho aremeza ko imirwano ikomeye kuva mu rukerera rwo muri iki gitondo taliki ya 15 Gicurasi 2024 yabyukiye ku muryango w’ibirindiro bya M23.
Amakuru kandi ko abarwanyi ba FDLR bayobowe na Capt Niyindorera Tafi baje baturutse ahitwa Kirama,abandi bakaza bavuye ahitwa Gihondo baje gutera ingabo mu bitugu ingabo za FARDC na Wazalendo iyobowe na Gen.Kadima wo mu bwoko bw’Abandandi.