Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, yatangaje ko abantu umunani bamaze kuyigezaho ubusabe bwo kuba Abakandida bigenga ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu mu matora yo muri Nyakanga 2024.
Abanyarwanda barabura amezi abiri bakinjira mu matora akomatanyije ya Perezida n’ay’Abadepite.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, Komisiyo y’Amatora, NEC, yagaragaje uko umwuka uhagaze mu gihe habura igihe gito ngo amatora abe.
Perezida wa NEC, Oda Gasinzigwa, yavuze ko kugeza ubu bamaze kwakira abantu umunani bifuza kuba abakandida bigenga ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu ndetse n’abantu 41 ku bifuza kuba Abadepite.
Gasinzigwa yasobanuye ko n’ubwo byumvikana nkaho abantu bamaze gutanga ubusabe ari benshi, bataraba Abakandinda Perezida, kuko Kandidatire zabo zizasuzumwa, abujuje ibisabwa bakemerwa.
Yasabye abashaka kuziyamamaza bakaba bari gushaka imikono mu baturageko bakwirinda kubashukisha amafaranga, kubireka ko bitemewe.
Ati “Iyo ugiye gusaba umukono icyo biba bivuze ni uko umwegera, ukamusobanurira, ukareba ko ari kuri lisiti y’itora, ni ikiganiro cy’umuntu n’undi kandi twizera ko twabisobanuye bihagije, twizeye ko bizagenda neza.”
Yongeraho ati “Turasaba Abanyarwanda kuzitabira aya matora ari benshi kugira ngo bagire uruhare mu kwishyiriraho inzego z’ubuyobozi zizatorerwa.”
NEC ivuga ko kuri ubu, Abanyarwanda bangana na miliyoni icyenda n’ibihumbi magana atanu (9.500.00O), bafite imyaka 18 kuzamura, bari ku lisiti y’itora.
Abagera kuri miliyoni ebyiri (2.000.00O) ni bo bazaba batoye bwa mbere.
Kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, hakoreshejwe kode *l69#.
Amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’aAbadepite ateganyijwe kuva tariki 14 kugeza tariki 16 Nyakanga 2024, hakazakoreshwa Site z’Itora 2 441 zifite ibyumba by’itora 17400 mu Gihugu hose.
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ivuga ko izatangira kwakira abakandida bifuza kuba abadepite mu Nteko Ishinga amategeko y’u Rwanda no kuba Perezida wa Repubulika y’u Rwanda kuva ku ya 17 Gicurasi 2024, kugeza ku ya 30 Gicurasi 2024.
Kwakira abakandida bizakorerwa ku cyicaro gikuru cyayo mu minsi y’akazi, guhera saa tatu za mu gitondo kugeza saa kumi n’imwe z’umugoroba.
Ku ya 6 Kamena 2024, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora izatangaza urutonde rw’agateganyo rw’abakandida bemewe ku mwanya wa Perezida n’abadepite, mu gihe urutonde rwemejwe ruzatangazwa ku ya 14 Kamena.
Urutonde rw’abakandinda Perezida ruzashyirwa ahaharagara tariki 14 Kamena 2024, ku rubuga rwa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC.
Kwiyamamaza kuba kandinda bemewe bibe hagati ya 22 Kamena kugeza 13 Nyakanga 2024.
Mu gihe amatora ku mwanya wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda n’Abadepite azaba ku ya 14 Nyakanga ku banyarwanda baba mu mahanga no ku ya 15 Nyakanga 2024, ku banyarwanda baba imbere mu gihugu.
Mu gihe bitarenze ku ya 27 Nyakanga 2024 hazatangazwa burundu ibyavuye mu matora.
Amatora ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda aheruka muri 2017, yasize Perezida Kagame atsinze amatora ku majwi arenga 98%.