January 5, 2025

Tshisekedi yakiriye Cardinal Ambongo mu biro bye ku busabe bwa cardinal , baganira ibiganiro mu gihe cy’amasaha abiri nk’uko byatangajwe n’ibiro bya perezida wa DR Congo.

Mu mpera z’ukwezi gushize ubushinjacyaha bwatangaje ko bushaka gukurikirana Kardinali Ambongo usanzwe ari n’umukuru w’inama y’abepiskopi ba Afurika na Madagascar.

Ambongo yagiye yumvikana anenga uko ubutegetsi bwa Kinshasa bukemura ikibazo cy’intambara mu burasirazuba bwa Congo, harimo guha intwaro abasivile n’imitwe yitwaje intwaro bise Wazalendo n’umutwe wa FDLR.

Umushinjacyaha Firmin Mvonde yashinje Cardinal Ambongo “gukwiza impuha, kugumura rubanda ngo rwivumbagatanye kuri leta, n’amagambo y’urucantege ku ngabo za FARDC ziri ku rugamba”, ndetse yari yahamagajwe ngo azitabe.

Gushaka gukurikirana Ambongo byateje sakwe sakwe ku mbuga nkoranyambaga aho Abanyecongo benshi babivuzeho ugutandukanye, benshi barabyamaganye, nka Dr Denis Mukwege – wahawe igihembo cy’amahoro kitiriwe Nobel – yabyise ikimenyetso ko ubutegetsi bushaka “guhindura ubucamanza igikoresho” mu gihe “budashoboye kugarura umutekano”.

Nyuma yo kubonana na Perezida Tshisekedi ku wa kane, Kardinali Ambongo yabwiye abanyamakuru ko perezida yamuhaye amahirwe ngo babonane kugira ngo “dushyire umucyo ku ngingo zitandukanye”.

Yagize ati: “Mu rusaku twumvise ku mbuga nkoranyambaga mu minsi ishize, nifuje guhura n’umukuru w’igihugu nk’ushinzwe igihugu, nanjye nka Kardinali wa Congo…

“Iyo abagabo baganiriye, ibintu birasobanuka. Nsohokanye muri ibi biro ibyiyumvo byo kunyurwa cyane no gushima umukuru w’igihugu. Kuri njye, ubundi, nta kibazo kigihari. Hari habayeho kutumvikana kurusha ko byari ikibazo nyacyo”

Ambongo avuga ko kiliziya na leta “bigomba gukorera hamwe” kuko byombi bigamije “ineza ya rubanda n’igihugu cyacu kigeramiwe kubera ubukana bw’ibihugu bituranyi tuzi.”

Leta ya Kinshasa ishinja u Rwanda kuba inyuma y’inyeshyamba za M23 zimaze kwigarurira igice gifatika cy’intara ya Kivu ya Ruguru, ndetse ifata ubutegetsi bw’u Rwanda nk’umwanzi wayo.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *