January 7, 2025

Mu karere ka Kicukiro,  hafashwe umugabo witwa Gasake Weralis w’imyaka 73, akaba  yari yarahinduje amazina nyuma yo gukatirwa n’Inkiko gacaca kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ku burafatanye bw’inzego z’umutekano ndetse  n’amakuru yatanzwe n’abarokotse Jenoside yakorewe  Abatutsi, hafashwe uwakoze Jenoside agahinduranya amazina mu rwego rwo kuyobya uburari.

Gasake Welaris  wafashwe ku wa 15 Gicurasi 2024, yafatiwe  mu Mudugudu wa Rebero, mu Kagari ka Gako, mu Murenge wa Masaka, mu Karere ka Kicukiro. Akaba yari yarahinduye amazina aho yiyitaga Muteesasira Weralis Kasachi, nk’uko bigaragazwa n’ibyangombwa agenderaho yafatiye mu Gihugu cya Uganda.

Amakuru dukesha Kigali Today, avuga ko Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 b’i Masaka, bafite amakuru agaragaza ko Gasake yakoze Jenoside muri ako Kagari yafatiwemo ka Gako,  abonye Inkiko Gacaca zitangiye, ahita acika ajya gutura muri Uganda, Inkiko Gacaca zikaba zaramukatiye igifungo cya Burundu.

Si Gasake wafashwe gusa, inzego z’umutekano kandi ziravuga ko zafashe umuhungu we witwa Shingiro Varelie w’imyaka 40 y’amavuko.

Uyu Muhungu wa Gasake, arashinjwa guhishira se umubyara kuko yamukingiranye mu nzu ye akaba ari ho yibera  nta muntu  ibizi ko haba undi muntu.

Aya makuru yashimangiwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Masaka, Nduwayezu Alfred, yabwiye Kigali Today ko Gasake Weralis yari yaravuye kera muri ako gace yafatiwemo. Amakuru akaba yamenyekanye ko yagarutse  hashize igihe gito ageze kwa muhungu we.

Kugeza ubu Gasake n’umuhungu we Shingiro bafungiye kuri Station  ya Police ya  Masaka.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *