Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyikirije Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) kandidatire ye ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu kuri uyu wa 17 Gicurasi.
Mu gihe u Rwanda rwitegura amatora y’umukuru w’Igihugu n’Abadepite ateganyijwe hagati ya tariki 14 na 15 Nyakanga 2024, Perezida Kagame yabimburiye abandi mu gutanga kandidatire ye.
Muri iki gikorwa, Perezida Kagame yageze kuri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora aherekejwe na Madamu Jeannette Kagame n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango RPF-Inkotanyi Amb. Gasamagera Wellars.
Ku wa 16 Gicurasi, Perezida wa NEC Oda Gasinzigwa, mu kiganiro n’abanyamakuru cyagarutse ku myiteguro y’amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite, avuga ko abashaka kwiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu nk’abakandida bigenga, bakomeje igikorwa cyo gusinyisha imikono y’abantu 600 bagaragaza ko bashyigikiye ko biyamamariza kuyobora u Rwanda.
Yagize ati: “Ikindi nk’uko amategeko abiteganya, twakiriye abifuza kandidatire zabo biyamamaza ku giti cyabo, iki gikorwa kirakomeje aho abifuza kuziyamamaza ku giti cyabo bahawe impapuro kugira ngo bashake imikono 600.”
Gasinzigwa yavuze ko uretse abiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu batanzwe n’amashyaka, hari n’abantu ku giti cyabo bagaragaje ko baziyamamaza mu Badepite bigenga.
Kugeza ubu NEC, imaze kwakira abantu 8 bagaragaje ubushake bwo kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’Igihugu, ndetse na 41 bamaze kugaragaza ubushake bwo kuziyamamaza nk’abakandida bigenga ku mwanya w’Ubudepite.