Uyu munsi, PM Dr. Ngirente, yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe wa Gineya, Bwana Amadou Oury BAH, uri mu Rwanda yitabiriye Ihuriro ry’Abayobora Ibigo bikomeye by’ubucuruzi muri Afurika. Ibiganiro byabo byibanze ku gushimangira umubano mwiza usanzwe uranga ibihugu byombi.
Iyi nama y’iminsi ibiri yitabiriwe n’abarenga 2000 bo mu bihugu 73, barimo abakuru b’ibihugu, abahagarariye za guverinoma, abayobozi b’ibigo by’ishoramari bikomeye muri Afurika, abashoramari n’abo mu bigo by’imari.
Umubano mu bya dipolomasi hagati y’u Rwanda na Guinée washibutse mu ruzinduko Perezida Paul Kagame yagiriye muri icyo gihugu tariki 17 na 18 Mata 2023, ahasinyiwe amasezerano mu ngeri zitandukanye zirimo n’ikoranabuhanga.
Mu Ukwakira 2023 ni bwo Guinée Conakry yatangaje ko yafunguye Ambasade yayo i Kigali, nyuma y’amezi atatu Souleymane Savané agenwe nka Ambasaderi wa Mbere w’icyo gihugu mu Rwanda.