May 22, 2025

Inama y’Ihuriro ry’Abayobozi Bakuru b’Ibigo byigenga muri Afurika, ‘Africa CEO Forum’ yaberaga i Kigali yasojwe kuri uyu wa Gatanu.

Mu kiganiro gisoza iyi nama, Perezida Kagame na bagenzi be barimo William Ruto wa Kenya na Filipe Nyusi wa Mozambique bagarutse ku byafasha Afurika kwigobotora amateka mabi y’ahahise, ikagera ku iterambere ryifuzwa n’abayituye.

Abakuru b’Ibihugu by’u Rwanda, Kenya na Mozambique bahuriye mu kiganiro kigaruka ku buryo bw’imiyoborere bushobora gufasha Afurika kunga ubumwe no kugira ijwi rimwe hagamijwe kugira uruhare n’umwanya ku meza aganirirwaho ibibazo by’Isi.

Iki kiganiro kirimo Perezida Kagame w’u Rwanda, William Ruto wa Kenya na Filipe Nyusi wa Mozambique kiyobowe n’Umunyamakuru wa CNN, Eleni Giokos.

Perezida Kagame yavuze ko abatuye Umugabane wa Afurika bakwiye kumenya ibibazo biwugarije bityo bagahera aho batahiriza umugozi umwe mu kubishakira ibisubizo.

Ati “Buri wese muri twe, yaba uri hano, abakuru b’ibihugu cyangwa abadukurikiye, abandi bayobozi n’abandi batari hano, bamenye ibibazo duhanganye na byo ku mugabane wacu. Hari ibibazo byinshi hirya no hino ku Isi, buri mugabane, buri gihugu gifite ibibazo byacyo byo guhangana na byo.”

Perezida Kagame yavuze ko Umugabane wa Afurika ufite amateka yihariye wakwigiraho kugira ngo ubashe kuba wahindura byinshi.

Yavuze ko ari amateka yatumye Afurika ikubitika, umutungo kamere wayo ubyazwa umusaruro n’abandi.

Ati “Ibi ni ibintu dukwiye kandi tugomba kuba twarigiyeho icyo dushobora gukora hagati yacu ubwacu, hamwe n’abandi kandi ibyo byatubyarira inyungu twese.”

Perezida Kagame yagaragaje ko imiyoborere myiza ari ipfundo ry’ibibazo Umugabane wa Afurika ufite kugeza ubu kuko aho iri, hari no kubazwa inshingano, nta kidashoboka.

Ati “Ni iki kibura rero? Hari ya miyoborere, bwa bumwe, hari gufata amahirwe ari imbere yacu ngo tuyahinduremo ibikenewe, ibyo abaturage bashobora gukora. Ibyo bisaba rero imiyoborere, kugenzura, kubazwa inshingano mu gihe wari witeze ikintu ariko ntikigerweho.”

Perezida wa Kenya, William Ruto, yavuze ko imiyoborere itangirira aho umuntu ari, ikava mu muryango ikagera n’ahandi hose.

Yitanzeho urugero, avuga ko kuva yatorerwa kuyobora Kenya, adasiba guhura n’abamutega iminsi buri gihe cyose akoze inshingano ze uko bikwiye cyangwa igihe afashe icyemezo cy’ukuri.

Ati “Iyo mfashe ibyemezo bikwiye, abantu barambwira ngo urabizi, ugomba gutekereza ku kongera gutorwa. Kandi nkomeza mbibutsa ko ntatorewe kongera gutorwa, natorewe guhindura igihugu.”

Perezida Ruto yavuze ko nk’umuyobozi adafite inshingano zo kuvuga ibyo abantu bashaka kumva cyangwa kuvuga ibikunzwe na benshi ahubwo agomba gukora no kuvuga ibikwiye.

Ati “Kandi urabizi, ibiri ukuri ntabwo ari ngombwa ko biba bikunzwe na benshi. Kandi ni ibiganiro turi kugira muri Kenya.”

Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi yavuze ko Umugabane wa Afurika wanyuze muri byinshi bibi ariko igihe kigeze ngo abawutuye cyangwa n’abandi barekere aho kuwurebera mu ndorerwamo y’ibitagenda neza, aho ibintu byacitse n’ibindi biwugaragaza nk’ufite ibibazo gusa.

Ati “Ndatekereza ari ingenzi ko tugira izo ntekerezo zivuga ngo ntabwo dushaka kubona Umugabane wa Afurika buri gihe mu ndorerwamo y’ibitagenda neza, dukeneye kubona umugabane mu isura nziza.”

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *