
Mu Gihugu cya Congo-Kinshasa, ibintu bikomeje guhindura isura nyuma y’uko Tshisekedi atorewe manda ya kabiri ku wa 20 Ukuboza 2023, akaba atarashyiraho Guverinoma ndetse na Biro y’inteko ishinga amategeko.
Mu rukerera rwo kuri uyu wa 19 Gicurasi 2024, ahagana saa 4:30 za mugitondo, agatsiko k’abasirikare kateye Palais du Peuple ( ibiro by’inteko ishinga amategeko) muri DRC.
Abo basirikare bari bitwaje intwaro, mu mpuzankano y’igisirikare cya DRC, bazamura idarapo rya Zaïre bagira bati “Zaïre oyeee, Zaïre Oyee, Turashaka impinduka.”
Aba basirikare kandi bateye urugo rwa Ministre w’ubukungu [Vital Kamerhe] ruhereye i Kinshasa muri Komine Gombe, Hon. Kamerhe, ni Minisitiri w’Ubukungu akanaba Minisitiri w’Intebe wungirije. Uyu mugabo kandi bivugwa ko hatagize igihinduka, ariwe ushobora kuyobora inteko ishinga amategeko.
Kuva Antoine Felix Tshisekedi yatorwa umwaka ushize, ntarashyiraho ubuyobozi bw’Inteko ishinga amategeko, bikaba bivugwa ko ashobora no kuyisesa.
Kugeza ubu kandi ntarashyiraho guverinoma, cyokoze aherutse gushyiraho Minisitiri w’intebe w’umugore.
Nyuma y’iyo myigaragambyo, Umutekano wakajijwe i Kinshasa, Ibimodoka by’intambara bikaba bizengurutse ibiro by’umukuru w’Igihugu.
Mu gihe twandikaga iyi nkuru, inama idasanzwe y’umutekano yari iteraniye i Kinshasa, buri wese akaba yibaza ikiri hukurikireho.