Nk’uko iyi nkuru tuyikesha ibiro ntara makuru bya Bongereza, Reuters, byahamije ay’a makuru kitangaza ko perezida wa Iran, Ebrahim Raisi ko yamaze kuvamo umwuka wabazima, kandi ko yaguye mu mpanuka y’indege aho ndetse yapfanye na minisitiri w’u banye n’amahanga w’iki gihugu cya Iran, Hossein Amiradollahian, ndetse n’abandi banyacyubahiro batatangajwe umubare n’amazina yabo.
Kuva ejo hashize tariki ya 19 Gicurasi 2024, ni bwo amakuru yakomeje gutangazwa ko Perezida wa Iran yakoze impanuka y’indege, anavuga ko ari mpanuka y’indege yo mu bwoko bwa Kajugujugu.
Aya makuru yavuga ko impanuka perezida wa Iran yagize ko yabereye mu gace ka Jolfa uherereye mu Burasirazuba bw’igihugu hafi ya Azerbaijan, mu birometre 600 uvuye mu murwa mukuru Tehran.
Iyi ndege yaguye mu misozi miremire iherereye mu ishyamba rya Dizmar mu ntara ya East Azerbaijan kuri iki Cyumweru. Inkuru y’urupfu rwabo yemejwe n’ibinyamakuru byo muri Iran mu gitondo cyo kuri uyu wa 20 Gicurasi 2024.
Ni impanuka ibaye nyuma y’umwuka mubi wari hagati ya Iran na Israel, watumye ibi bihugu bigabanaho ibitero, bishinjanya kubangamirana mu rwego rw’umutekano.
Nyuma y’aho Israel igabye igitero ku biro by’uhagarariye inyungu za Iran muri Syria kikica abantu 13 barimo Brig Gen Mohammad Reza Zahedi wari mu bayobozi bakomeye w’umutwe wa Quds, Iran na yo yagabye muri Israel igitero cya ‘drones’ zirenga 300.
Nta kindi gitero Israel yagabye ku bikorwa bifite aho bihuriye na Iran, ariko hari impungenge ko ishobora kutabyihanganira. Ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika byayiteguje ko ‘nisubiza’, igomba kubaga, ikifasha’.
Ubwo indege yarimo Perezida Raisi yahanukaga, hari abatekereje ko Israel ishobora kuba ari yo yayirashe ariko abayobozi bo muri Israel babwiye itangazamakuru ko nta ruhare igihugu cyabo kibifitemo.
Nk’uko televiziyo Channel 3 yo muri Israel yabitangaje, aba bayobozi bagize bati “Ubutumwa Israel iri koherereza ibihugu byo ku Isi ni uko nta ruhare Tel Aviz ifite mu byabaye.”
Ibinyamakuru byo muri Iran birimo ibigenzurwa na Leta ni byo biri gutanga amakuru kuri iyi mpanuka. Ntacyo ubutegetsi bw’iki gihugu buratangaza ku mugaragaro.
Muri icyo gihe umuyobozi w’ikirenga wa Iran Ali Khamerenei yasabye abaturage ba Iran gusengera perezida Raisi.
Amakuru yamenyekanye avuga ko icyateye iyo mpanuka n’uko hari habaye imvura nyinshi ivanze n’umuyaga.
Ibyo byabaye nyuma y’uko perezida Raisi yari yazindukiye muri Azerbaijan mu muhango wo gutaha urugomero yari yatumiwemo na mugenzi we Perezida IIham Aliyev. Uru rugomero ruri ku mugezi wa Aras ni urwa gatatu rw’u batswe ku bufatanye bw’ibihugu byombi.
Uru ruzinduko rwabaye mu gihe umubano w’ibihugu byombi utifashe neza, nyuma yigitero cyagabwe kuri Ambasade ya Azerbaijan i Tahran muri 2023.