January 8, 2025

Dr Habineza yagezeku biro bya NEC Saa cyenda na 20 aherekejwe n’itsinda rigari ry’abarwanashyaka ba Green Party barimo na Senateri Mugisha Alex n’Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka, Ntezimana Elias kugira ngo ashyikirize Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Kandidatire ye ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, mu matora ateganyijwe muri Nyakanga uyu mwaka.

Uwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika asabwa kuba afite ubwenegihugu nyarwanda bw’inkomoko, kuba nta bundi bwenegihugu afite, indakemwa mu myitwarire, atarambuwe n’inkiko uburenganzira mbonezamubano n’ubwa politiki.

Asabwa kuba afite nibura imyaka 35 y’amavuko, agomba kuba ari mu Rwanda mu gihe atanga kandidatire n’aho ku badepite basabwa imyaka 21 y’amavuko no kuba ufite ubwenegihugu.

Dr Habineza Frank yasabwe kwerekana ibyangombwa byose bikenewe, arabikora, ariko habonekamo ibibazo. Mu byangombwa bisabwa, yabuzemo bibiri birimo icyemezo kigaragaza ko yaretse ubundi bwenegihugu n’ibaruwa yandikiwe NEC isaba kuba umukandida.

Perezida wa NEC, Oda Gasinzigwa yasabye ko Green Party ikora ibishoboka byose ngo ibyo byangombwa bizaboneke mbere y’uko hasohorwa urutonde ntakuka rw’abakandida bemerewe kwiyamamaza.

Dr Habineza Frank yasobanuye ko icyemezo kigaragaza ko yaretse ubwenegihugu yumvaga atari ngombwa kuko mu 2017 yaretse ubwo yari afite bwa Suede ubwo yari agiye kwiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, bityo ko yumvaga atari ngombwa kongera kuzana icyo cyemezo.

Si ubwa mbere Habineza agiye guhatana mu matora y’Umukuru w’Igihugu kuko mu matora ya 2017 yatsinzwe ku majwi 0,48%.

Aherutse kugaragaza ko kuri inshuro yizeye intsinzi ku ko amatora aheruka bari bakiri ishyaka riri kwiyubaka cyane ko ryari rimaze imyaka ine gusa ryemewe n’amategeko mu Rwanda.

Yagize ati “Ni byo koko ubushize mu matora y’Umukuru w’Igihugu ntabwo twabonye amajwi ahagije ariko twibuke ko twari ishyaka ryonyine mu gihugu rihanganye n’andi mashyaka icyenda, Perezida Kagame ntabwo yari umukandida wa FPR gusa ahubvwo yari n’umukandida w’andi mashyaka yose uko uyazi.”

Komisiyo y’igihuguy’amatora iteganya ko kuva kuwa 14 Kamena 2024 hazatangazwa Kandidatire zemejwe burundu, naho kuwa 22 Kamena kugeza kuwa 13 Nyakanga 2024 hatangire ibikorwa byo kwiyamamaza ku mugaragaro.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *