Umugore wa Vital Kamerhe yatangaje ko urugo rwabo rwahindutse nk’isibaniro ry’urugamba rw’amasasu mu gihe kigera ku isaha imwe hagati y’abari babateye n’abarinda urugo rwabo.
Hamida Chatur Kamerhe yatangaje uburyo byagenze, avuga ko yabyukijwe n’umugabo we Vital, ubwo yari amaze kumva amasasu hanze y’urugo ahagana saa kumi z’igitondo ku cyumweru.
Hamida yagize ati: “Abateye babashije kwinjira mu rugo rwacu, barasa ubudakuraho ikintu cyose kinyeganyega. Bishe babiri mu barinzi bacu. Umwe mu ngabo zacu nawe yabashije kwica umwe mu babo, ariko ibyo ntibyahagaritse urugomo rwabo.”
Uyu mugore wa Vital Kamerhe yavuze ko mbere y’uko baterwa, ababateye bari babanje gukoresha ‘drone’ kugira ngo bamenye uko uburinzi buteye muri uru rugo.
Mu itangazo, Billy Kambale, umunyamabanga mukuru w’ishyaka rya Union Pour La Nation Congolaise (UNC) rya Vital Kamerhe, yavuze ko iki gitero cyari kigamije “kwica umukuru w’ishyaka, warokowe gusa n’ubuntu bw’Imana n’ubutwari bw’abamurinda…”
Hamida yatangaje ko muri ako kajagari, umugabo we yabashije kuvugana n’umwe mu barinzi be kuri telephone, akamubwira mw’ijwi ririmo ubwoba ngo:
“Nyakubwahwa, ni wowe bashaka, bari kubaza ngo uri he, bararenga 40 bafite intwaro nyinshi”.
Christian Malanga wari ukuriye iki gitero yaje kwicwa, naho umuhungu we Marcel Malanga n’abandi barimo abanyamahanga babiri baje gufatwa barimo kugerageza gucika.
Hamida Chatur Kamerhe yavuze ko “Imana yaturinze igitero cy’ubwicanyi aho umugabo wanjye ari we wa mbere wari ugambiriwe.
“Nta mahirwe twari dufite yo kubyisohoramo turi bazima. Ndashima Imana yarekuye umugabo wanjye akava muri gereza ku gihe cyayo, n’iri joro nanone, niyo yohereje ingabo z’ijuru ngo zidukize urupfu.”