January 8, 2025

Ni uruzinduko rwakozwe kuri uyu wa Mbere, tariki ya 20/05/2024, rukorerwa mu bice bya Teritware ya Masisi na Rutshuru ndetse n’ahandi, nk’uko byatangajwe n’umuvuguzi wa M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka.

Kanyuka watangaje ibi akoresheje urubuga rwa rwa X, yavuze ko Corneille Nangaa mu gukora uru ruzinduko rwa kazi ko yaherekejwe n’umugaba mukuru w’ingabo za M23, bwana Maj Gen Sultan Makenga.

Avuga ko bagenzuye ibikorwa byingenzi, birimo amashanyarazi, imihanda, amashuri n’ibindi bikorwa remezo bigira uruhare runini mu iterambere ry’umuturage.

Ndetse avuga ko uru ruzinduko kandi rwari rugamije kurebera hamwe ahazubakwa ibigo nderabuzima, kubaka ibigo by’amashuri no gusana imihanda aho yagiye yangirika kubera intambara.

Kanyuka kandi avuga ko uru ruzinduko rwa Corneille Nangaa na Major Gen Sultan Makenga ko rwagaragaje ubwitange bukomeye mu kugarura umutekano no guharanira iterambere ry’abaturage, mu turere tugenzurwa na M23.

Yavuze kandi ko uru ruzinduko rwagaragaje ubwitange budasubirwaho mu iyubakwa n’iterambere rirambye muri Teritware ya Masisi, Rutshuru n’igice cya Nyiragongo, ndetse n’ahandi kuri ubu hari mu maboko y’inyeshyamba z’umutwe wa M23.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *