January 8, 2025

Amatora y’Abadepite ateganyijwe ku wa 14-15 Kanama 2024, abakandida bigenga, abahagarariye imitwe ya Politiki n’izindi nzego zitandukanye bakomeje  gushyikiriza Komisiyo y’Amatora impapuro zisaba kwemererwa kuba abakandida ku mwanya w’Ubudepite.

Kuri uyu wa 23 Gicurasi, umusore umenyerewe mu ruganda rwa Film hano mu  Rwanda cyane cyane ziganjemo urwenya, Muco Samson yashyikirije Komisiyo y’Amatora  impapuro zisaba kwemererwa kwiyamamaza ku mwanya w’ubudepite.

Uyu musore yamamaye nka Samu muri Zuby Comedy yatanze kandidatire ye kuri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) , akaba abimburiye abandi bahanzi  mu gupima amahirwe yo kwinjira mu Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.

Ku wa 21 Gicurasi 2024, Gatsinzi Emery uzwi ku izina rya Riderman yanyarukiye ku mbuga nkoranyambaga ze, abaza abakunzi be niba bamubonera imikono 300 kuko ari yo asigaje ngo agire isabwa kugira ngo wemererwe kwiyamaza ku mwanya w’Ubudepite.

Nubwo Riderman yasoje avuga ko yiganiriraga, ariko yasaga nk’ucira amarenga abahanzi ko nabo Inteko yababera.

Riderman kandi  yabajije urubyiruko niba abadepite baheruka kuruhagararira mu nteko rwarabonye umusaruro, anabaza niba umu Rasta yakwemerwa kujya mu Inteko.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *