Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Perezida Paul Kagame yafunguye ku mugaragaro inyubako ya Radiant Building iri mu Mujyi wa Kigali. Iyi nyubako ikaba ari iya Radiant Insurance Company isanzwe itanga ubwishingizi.
Ku wa 23 Gicurasi 2024, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yatashye iyi nyubako ari kumwe na Marc Rugenera Umuyobozi Mukuru wa Radiant Insurance Company Ltd.
Mu ijambo rye, Umukuru w’Igihugu yavuze ko igihugu cyifuza kubona ibikorwa by’abikorera bitera imbere mu gihugu hose.
Ati “Nibyo twifuza ko hirya no hino mu gihugu cyacu, yaba mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara z’Igihugu. Turashaka kubona ishoramari ritera imbere, ibikorwa by’ubukungu bigenda neza.”
Umukuru w’Igihugu yavuze ko inzego za Leta ari inshingano zazo mu gufasha no kuba hafi abikorera.
Ati “Ni inshingano z’inzego zitandukanye za Leta gufasha aho bishoboka mu buryo bw’amategeko na politiki yateza imbere abantu, ibikorwa bitandukanye ibyo ari byo byose harimo n’iby’ishoramari.”
Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yagarutse ku bibazo bitandukanye bigaragara mu nzego z’ubwishingizi, asaba ababishinzwe kubikurikirana.
Ati “Ibyo birumvikana, byamenyekanye, ababishinzwe ndibwira ko bagomba kubikurikiranira hafi, ibihinduka, ibishoboka, bigahinduka bitagombye gutinda ngo biremerere abantu mu mikorere yacu.