
Abiyamamariza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika bakomeje kwiyongera, uwitwa Manirareba Herman yamaze gushyikiriza Komisiyo y’Igihugu y’Amatora impapuro zisaba kuba umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora yo ku wa 15 Nyakanga 2024.
Herman asanzwe azwiho gutsimbarara ku ngoma ya cyami, akaba yashyikirije Komisiyo y’Amatora ibyangombwa asaba kuzahatana mu matora y’Umukuru w’Igihugu.
Nyuma yo gutanga kandidatire yagize ati “Umwanya wa Perezida wa Repubulika niwo unkwiye ariko umbonye ngenda mu nzira ntiwambonamo ubwo bushobozi.
Nkimara kwicara ku ntebe y’ubutegetsi nta kindi gikorwa nakora uretse guhindura Itegeko Nshinga ryacu, u Rwanda rugasubira ku bwami, kuko uko bwavuyeho byarambabaje cyane.”
Uyu mugabo yigeze kuzamura ikibazo avuya ko Bikiramariya atabonekeye Kibeho nk’uko gatulika ibivuga, ahubwo ari Nyirarumaga.
Amakuru avuga ko mu byangombwa yatanze nta mikono 600 y’abantu bamusinyiye mu turere twose irimo.
Abajijwe kuri iki kibazo yagize ati “Gushaka iriya mikono ya bariya bantu 600 ntabwo byoroshye, aho twagiye tugera twagiye duhura n’imbogamizi, inyinshi zishingiye ku kuba Abanyarwanda batazi neza ibintu byerekeranye n’amatora. Ubundi amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite ni amatora y’Abanyarwanda.”
Uyu mukandida yabwiye Komisiyo y’Amatora ko atararangiza gusinyisha, akomeza avuga ko namara kuzuza imikono isabwa, azahita abishyikiriza Komisiyo y’amatora.
Manirareba ni umuturage wo mu Mudugudu wa Nyabitare, Akagari ka Gitare, Umurenge wa Nyarubaka mu Karere ka Kamonyi ariko siho aba, ahubwo atuye i Kigali.
Ku mwanya w’Ubudepite, uwitwa Mwubahamana Vicent Ferrire usanzwe ari umufundi nawe yagejeje kuri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kandidatire ye nk’umukandida wigenga mu matora y’Abadepite ateganyijwe muri Nyakanga 2024.
Uyu mukandida yavuze ko aramutse atowe yazafasha gushyiraho itegeko rirengera abakora imirimo y’ingufu.
Yagize ati “Mu buzima busanzwe nkora akazi k’igifundi. Ndikorera, nize ibijyanye no kubaka ariko ubu ndi kwiga amategeko. Mbaho mu buzima rusange bwo guhura n’abantu bakora imirimo yo kubaka n’abandi bakora imirimo itanditse idafite umurongo mugari w’amategeko agenga abayikoreramo.”
Yakomeje ati “Niyo mpamvu mu myumvire no mu nararibonye yanjye nasaze byazaba byiza kuri njyewe mpagaze mu Nteko ngafasha igihugu mu kubaka amategeko ahuye neza n’iyo miterere y’abo bantu baba muri urwo rwego, yaba abakora mu mirimo yo kubaka, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’abandi bakora iyo mirimo idafite amasezerano ahamye.”
Herman yavuze ko nk’umunyarwanda yagize igitekerezo gutanga umusanzu wo kubaka igihugu binyuze mu kuba intumwa ya rubanda.