January 8, 2025

Muco Samson [Samu] wamenyekanye mu itsinda rya Zuby Comedy, wamaze no gutanga Kandidatire ku mwanya w’Ubudepite, yatangaje ko afitiye umushinga urubyiruko uzaha akazi abatari bake.

Uyu musore ukiri muto, yashyikirije Komisiyo y’Amatora impapuro zisaba kwemererwa kwiyamamariza umwanya w’Ubudepite ku wa 23 Gicurasi 2023. Uyu musore kandi, hari hashize  umwaka asoje amasomo ye ya kaminuza mu bijyanye n’itangazamakuru.

Aganira  n’itangazamakuru, Muco Samson,  ntiyigeze avuga ku kuba yakomeza kuba umunyarwenya cyangwa yabihagarika mu gihe yaba atowe. Gusa yatangaje ko umwuga amaze igihe akora nta kibazo cyawo.

Ati ”Uruganda rw’urwenya rumeze neza hari umusanzu twagiye dutanga nko mu bijyanye no guharanira ubutabera Zuby Comedy yafashije mu bukangurambaga bwo kurwanya ruswa mu gihe cy’imyaka ibiri.”

Muco Samu yagarutse ku mushinga amaze igihe akoraho  ushobora kuba uri no muri Manifesto ye mu kwiyamamaza.

Yagize ati ”Ubwanjye mfite umushinga, nimpabwa uburenganzira bwo kuyitangaza, nyikozeho imyaka 3 wenda namwe mugire amatsiko, ukaba ari umushinga uzajya utanga akazi ku rubyiruko, ku kwezi izajya iha akazi abantu bagera muri 60 bo mu ngeri zitandukanye.” Uwo munyarwenya yavuze ko we n’itsinda rye  bakoranye na Polisi y’Igihugu.

Yagize ati ”Twakoranye na Polisi, abantu ntibigeze babimenya, ni twe twandikaga biriya byose Polisi yakoreshaga ku buryo abantu bambuka n’ubu hari ibyo dukora no mu buzima busanzwe.”

Uyu musore yanavuze ko bakoze no ku mishinga itandukanye irimo no gufasha mu birebana n’uburenganzira bw’umwana.

Ku giti cye Samu yavuze ko urwenya rurenze ibyo benshi bibwira ati ”Urwenya ni ubuhanzi, ni siyanse ushobora kuyikoresha uhindura sosiyete, urubyiruko runywa ibiyobyabwenge abari mu bindi bishuko.” Uwo muhanzi, yatanze urugero rw’ikintu kimuraje ishinga yazaheraho.

Ati ”Urugero nk’ubu dufite ikibazo cyugarije abangavu cy’inda zitateganijwe nko mu Burasirazuba bw’u Rwanda.”

Uyu munyarwenya yavuze ko igihe yatorerwa kuba umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko, ibibazo yaheraho harimo n’icyo cyugarije Intara avukamo y’Iburasirazuba.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *