Umunyamakuru Uwabayeyi Jeannette wamenyekanye kuri RBA(RTV) yagejeje ubusabe bwe bwo kuba umukandida mu badepite bazahagararira abagore mu nteko ishinga amategeko.
Ni amatora ateganyijwe tariki 15 Nyakanga 2024, biteganyijwe ko hazatorwa Abadepite ndetse Perezida wa Repubulika.
Mu gihe Komisiyo y’Amatora [NEC] mu Rwanda ikomeje kwakira abifuza kuba abakandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ndetse n’Abadepite, Uwababyeyi Jeannette wabaye umunyamakuru w’Ibiganiro by’ubukungu kuri RB yamaze gushyikiriza NEC impapuro zisaba kwiyamamariza umwanya w’Ubudepite.
Uyu Mudamu utakibarizwa mu Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, Kandidatire ye yayitanze ku wa 27 Gicurasi 2024, akaba yayitanze nk’umukandinda wigenga ushaka kuba mu Nteko nk’uhagarariye icyiciro cy’abagore.
Uwababyeyi Jeannette azwi cyane mu biganiro by’Ubukungu ndetse n’Amakuru mu kinyarwanda kuri Television y’Igihugu, kuri ubu akaba akora mu kigega cya Leta cyo kubitsa no kwizigamira, RNIT Iterambere Fund.
Komisiyo y’Amatora yatangiye kwakira dosiye z’abifuza kwiyamamaza ku wa 17 Gicurasi, bikaba bizarangira ku wa 30 Gicurasi. Ni mu gihe urutonde rw’Abemerewe kwiyamamaza ruzatangazwa ku wa 14 Kamena 2024.