Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch [HRW] wasabye iperereza ku “bwicanyi” bwakurikiye kudeta yaburijwemo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo nk’uko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru by’Abafaransa ( AFP).
Ku wa 19 Gicurasi 2024, i Kinshasa hagaragaye itsinda ry’Abasirikare imbere y’ibiro by’umukuru w’igihugu bavuga ko bashaka impinduka DRC ikongera kwitwa Zaïre, ibyo bikorwa byakurikiwe n’ubwicanyi, Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu ukaba wasabye ubutegetsi bwa Kongo gukota iperereza ryimbitse kuri ubwo bwicanyi.
Abasirikare bambaye impuzankano y’igisirikare cya Kongo bagaragaye bafite imbunda bateye urugo rwa Minisitiri w’Ubukungu mbere yo kwerekeza hafi y’ingoro y’igihugu, aho Perezida Felix Tshisekedi akorera mu murwa mukuru w’igihugu Kinshasa.
Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa bivuga ko abantu bagera kuri 40 batawe muri yombi, abandi bane baricwa. Iyo kudeta yayobowe na Chrisitan Malanga, umunyekongo ufite ubwenegihugu bw’Amerika, uri mu bishwe n’ingabo zishinzwe umutekano.
Umuryango Human Rights Watch, uvuga ko “ingabo zishinzwe umutekano zishe Malanga, mu buryo budasobanutse. Ivuga kandi ko yabonye videwo yafashwe n’abasirikare ba Kongo, yerekana “abavugwaho kuba baragize uruhare muri kudeta”, barundanywa bakarasirwa hafi y’ingoro y’igihugu nkuko byatangajwe na AFP.
Perezida Felix Antoine Tshisekedi yari yarananiwe gushyiraho Biro y’Inteko Ishinga Amategeko, cyakoze nyuma y’umunsi umwe w’igisa na Coup d’État, hahise hashyirwaho Vital Kamerhe nka Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite.