Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB yafunze Gasagure Vital, ushinzwe ibikorwa remezo mu Karere ka Kirehe hamwe n’icyitso cye Sindikubwabo Evariste bakurikiranyweho gusaba no kwakira ruswa y’amafaranga 500,000 Frw muri 21,000,000frw bari batse rwiyemezamirimo kugira ngo azahabwe isoko.
Abafashwe bafungiwe kuri station ya RIB ya Kirehe mu gihe dosiye yabo yamaze kohererezwa Ubushinjacyaha.
RIB irongera gushimira abakomeje kuyiha amakuru kuri ruswa kugirango iranduke burundu mu gihugu cyacu.
Ingingo ya 635 mu gitabo cy’amategeko ahana ivuga ku gusaba no kwakira impano cyangwa indonke kugira ngo hakorwe ikinyuranyije n’amategeko cyangwa ntihakorwe icyagombye gukorwa, ivuga ko umuntu wese usaba, ku buryo bweruye cyangwa buteruye, wakira, ku buryo buziguye cyangwa butaziguye, impano cyangwa indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu cyangwa wemeye amasezerano yabyo kugira ngo agire icyo
akora kinyuranyije n’amategeko cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’indonke yatse.