Umunyamakuru Secondo Olivier wahoze ari umwe mu bakozi ba Radio na Televiziyo by’ u Rwanda (Rwanda Broadcasting Agency) RBA mu itsinda rishinzwe gufata amashusho, yatunguye benshi ubwo yagaragaraga ari kumwe na bamwe mu barwanya gahunda za Leta yu Rwanda bari mu gihugu cyu Bubiligi na nubu kigikomeje kuba indiri y’abatavuga rumwe na leta y’u Rwanda.
Secondo Olivier ni uwa 3 ku murongo winyuma uturutse iburyo wambaye akagofero kajya gusa n’umuhondo.
Ni mu gihe Abanyarwanda bashyira mu gaciro bakomeje kwiyubaka no kubaka igihugu cyabo mu mahoro n’ubumwe, mu gihugu cyu Bubiligi hakomeje kurangwa ibikorwa bigayitse byabatavuga rumwe na Letay’u Rwanda.
Izi ndashima ntabwo zitinya gutonda imirongo imbere ya Ambasade y’ u Rwanda i Buruseli mu Bubiligi zitwaje ibyapa byanditseho amagambo y’urukozasoni agamije guharabika isura y’ igihugu cy’ u Rwanda.
Muri iyi myigaragambyo yitabirwa na bamwe mu banyarwanda mbarwa ugereranyije n’ umubare munini wabatuye mu Bubiligi, usanga benshi mu bagize agatsiko kayitegura kakanayishyira mu bikorwa, biganjemo abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, bokamwe n’ ingengabitekerezo yayo, icyaha gihanwa n’amategeko mpuzamahanga.
Nubwo Leta yu Rwanda ihora ishishikariza Abanyarwanda bahunze gutahuka ngo baze gufatanya n’abandi Banyarwanda kubaka igihugu cyabo no kwiteza imbere, mu Bubiligi hari benshi bakomeje kunangira imitima no kuvunira ibiti mu matwi.
Aha umuntu ahita yibaza igihe bazumvira ko bata umwanya kandi ko badashobora kubuza Abanyarwanda gukomeza kwesa imihigo mu iterambere mu nzego zose z’ ubuzima bw’ igihugu harimo: imibereho myiza, ubukungu, uburezi, ubuvuzi, umutekano, ikoranabuhanga, ububanyi n’amahanga n’ibindi.
Abasomyi b’ikinyamakuru Rwanda Tribune batuye mu Bubiligi batugejejeho amakuru ya zimwe mu mburamukoro zitabira imyigaragambyo ibera imbere yambasade yu Rwanda i Buruseli mu Bubiligi n’ibindi bikorwa bisebya Leta yu Rwanda.
Muri iyi nkuru turagaruka kuri Secondo Olivier, abandi tuzabavugaho mu nkuru zacu zitaha.
Secondo Olivier yavukiye i Mukarange ubu ni mu karere ka Kayonza ku itariki ya 25 Ukuboza 1976. Ababyeyi be bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, we yagize amahirwe ingabo za FPR-Inkotanyi zigera aho yari yihishe akiri muzima ziramurokora, ziramwondora.
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yagiye gutura i Kigali kwa mwene wabo wari wararokotse aho yakunze kuba ari kumwe n’umusirikare witwa Joël Mutabazi, wabarizwaga mu barinda umukuru wigihugu.
Amaze kurangiza amashuri yisumbuye, Secondo yakoze kuri Radio na Televiziyo by’ u Rwanda mu itsinda rishinzwe gufata amashusho kuri Television.
Yakomeje kuba inshuti ya Joël Mutabazi ndetse mu mwaka wa 2007 ubwo uyu musirikare yashyingirwaga, Secondo niwe wafashe amashusho yubukwe bwe.
Mu mwaka wa 2011, Joël MUTABAZI wari ufite ipeti rya Liyetona mu ngabo z’igihugu yagize uruhare mu bikorwa byiterabwoba byahitanye ubuzima bwinzirakarengane mu Rwanda amenye ko ashakishwa n’inzego z’umutekano z’ u Rwanda aratoroka ahungira mu gihugu cya Uganda.
Mu mwaka wa 2013, yagaruwe mu Rwanda araburana, ibyaha biramuhama akatirwa gufungwa ubuzima bwe bwose mu mwaka wa 2019 kubera ibikorwa bye byiterabwoba yakoranaga nishyaka rya RNC hamwe n’umutwe wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Muri uyu mwaka wa 2019 nibwo Secondo Olivier nawe yavuye mu Rwanda ahungira mu Bubiligi atangira kwifatanya n’abayoboke ba RNC baba muri iki gihugu.
Abakunzi bikinyamakuru Rwanda Tribune mu Bubiligi batubwiye ko SECONDO yitabira ibikorwa byose birwanya Leta yu Rwanda mu Bubiligi byaba ibitegurwa n’ishyaka rya RNC abereye umuyoboke cyangwa se ibitegurwa n’andi mashyaka cyangwa amashyirahamwe arwanya Leta yu Rwanda.
Birababaje kandi biteye n’agahinda kubona umuntu warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi arokowe n’ingabo za FPR-Inkotanyi zikamusubiza ubuzima nka Secondo Olivier atinyuka kwifatanya n’abarwanya Leta yu Rwanda.
Aribeshya ariko kuko bitinde bitebuke azabona ingaruka zibyo yijanditsemo, Mu Kinyarwanda baca umugani ngo agapfa kaburiwe ni impongo nako ni “Umuntu”.
Turashimira abakunzi bacu mu Bubiligi, ni bakomeze bageze ku bwanditsi inkuru zicukumbuye kuri izi nkozi zibibi, dufatanye kuzamagana, turebe ko zava ibuzimu zikajya ibuntu.