Barafinda Sekikubo Fred wigeze gushaka kwiyamamaza k’umwanya w’Umukuru w’Igihugu mu 2017 yongeye gushyikiriza Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kandidatire ye ngo azahatane mu matora ateganyijwe muri Nyakanga 2024.
Barafinda yageze kuri NEC aherekejwe n’umugore we yakirwa na Perezida wa Komisiyo y’Igihuhu y’Amatora Oda Gasinzigwa.
Uyu wifuza kuba umukandida ku mwanya wa perezida akaba yarakunze kugaragara ku mbuga nkoranyambaga avuga ko afite ishyaka rya politike ryitwa RuDA ariko rikaba ritemewe mu mitwe ya politike yemewe gukorera mu Rwanda.
Abenshi bazi uyu Barafinda bakunze kumugaragaza nk’umuntu ukora ibikorwa byo gusetsa akabizana no muri politike aho yakunze kuvuga ko politike ayumva itogotera m’urutirigongo.