January 7, 2025

Ikinyamakuru Actualité.cd cyatangaje ko FARDC ari yo yabanje kugaba ibitero mu bice bigenzurwa na M23, byaturutse mu gace ka Mugunga gaherereye  mu mujyi wa Goma. Hakoreshejwe imbunda ziremereye, zirasa mu ntera ndende.

Ni imirwano ishamiranije ihuriro ry’Ingabo za Repubulika ya demokokarasi ya Congo n’izumutwe w’ Inyeshyamba za M23 urwanya ubu butegetsi bwa  Kinshasa, nk’uko amasoko yacu abivuga.

Iyi mirwano yatangiye igihe cy’isaha z’igitondo cya kare cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 30/05/2024, ikaba irimo kubera ku misozi y’iteganye n’ umujyi wa Sake.

Ni imirwano irimo ikomeje kumvikanamo imbunda ziremereye n’intoya, kandi ko ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa leta ya  Kinshasa, FDLR, FARDC, ingabo z’u Burundi, abacanshuro, Sadc na Wazalendo, zatangiye guhunga zisubira mu bice bitagenzurwa na M23.

Umwe mu baturage b’i Sake yagize ati “Guhera saa kumi n’imwe n’igice z’igitondo, FARDC ziri i Mugunga zatangiye kurasa kuri Antene eshatu za Kiluli hafi y’umujyi wa Sake. Kugeza ubu, ibisasu by’inyeshyamba byaturutse muri Maleje biri kugwa i Sake. Byari ibisasu bine byaguye muri uyu Mujyi. Imwe mu mitungo y’abaturage yangiritse. Ibintu biragoye muri Sake no mu nkengero.”

Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) kuri uyu wa 30 Gicurasi 2024 zabyukiye mu mirwano n’umutwe witwaje intwaro wa M23 hafi y’Umujyi wa Sake, uherereye muri Teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Iy’i mirwano ibaye mu gihe ku munsi w’ejo hashize leta ya  Kinshasa yari yatangaje Guverinerinoma nshya igizwe n’abaminisitiri bagera kuri 52, aho Minisiteri w’intebe w’iki Gihugu yavuze ko leta ye izanye undi murego wo guhashya umutwe wa M23, ndetse no ku wirukana ku butaka bwo mu Burasirazuba bw’iki Gihugu.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *