Perezida Kagame ari mu banyacyubahiro baza kwitabira ikiganiro cyo ku rwego rw’ Abaperezida kigaruka ku “Iterambere ry’Afurika, Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, n’Amavugurura akenewe mu ruhererekane rw’Imari ku Isi”.
Icyo kiganiro aragihuriramo na Perezida wa Kenya William Samoei Ruto, Perezida wa Zimbabwe Emmerson Dambudzo Munangagwa, Perezida wa Somalia Hassan Sheikh Mohamud, Perezida wa Mozambique Joaquim Alberto Chissano, Perezida wa Congo Brazzaville Denis Sassou Ng’uesso, Perezida wa Togo Faure Essozima Gnassingbe n’abandi.
Icyo kiganiro kigiye gukurikira ijambo ry’ikaze ryatanzwe na Perezida wa AfDB Dr. Akinwumi Adesina, n’ubundi butumwa bw’ibanze butangwa na Perezida wa Banki ya Kiyisilamu y’Iterambere by Dr. Muhammad Al Jasser.
Ni inama yibanda ku mavugurura akenewe mu guharanira iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza ku mugabane w’Afurika, ikaba ibaye mu gihe hizihizwa isabukuru y’imyaka 60 AfDB imaze ishinzwe.
Iyo nama irahuriza hamwe Inteko Rusange ya 59 ya AfDB ndetse n’Inama ya 50 y’Ikigega Nyafurika cy’Iterambere, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Iterambre ry’Afurika, Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, Amavugurura mu Miterere y’Urwego rw’Imari ku Isi.”
Iyo nama kandi iritabirwa n’abandi Bakuru b’Ibihugu n’abayobozi b’Ibigo mpuzamahanga, impuguke mu bukungu ndetse n’abahagarariye imiryango itegamiye kuri Leta, Sosiyete Sivile n’urwego rw’abikorera.
Abakuru b’Ibihugu bandi bazitabira harimo Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) Félix Antoine Tshisekedi Thilombo, Perezida wa Zimbabwe Emmerson Mnangagwa na Perezida wa Ghana Nana Addo Akufo-Addo.