January 7, 2025

Ku munsi wa nyuma wo kwakira Kandidatire z’abashaka kwamamariza  umwanya w’Umukuru w’Igihugu, kuri uyu wa 30 Gicurasi 2024 Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yakiriye impapuro za Diane Shima Rwigara, zisaba  kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.

Diane Rwigara n’abamuherekeje, bakiriwe na Peresida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora Madamu Oda Gasinzigwa. Nk’uko bisanzwe, Diane Rwigara yasomewe ibyangombwa bisabwa, maze atanga ibyo yari amaze kubona.

Mu byangombwa bisabwa yatanze ibaruwa itanga kandidatire, umwirondoro, ikimenyetso kimuranga gishyirwa ku rupapuro rw’itora, ilisiti y’abantu 600 bashyigikiye kandidatire ye, inyandiko y’ukuri, icyemezo cy’ubwenegihugu Nyarwanda bw’inkomoko, yatanze kandi amafoto abiri magufi na fotokopi y’ikarita ndangamuntu,
Hari kandi icyemezo cy’amavuko n’icyemezo cyerekana ko umuntu yakatiwe cyangwa atakatiwe n’inkiko.

Cyakoze mu byo asabwa hari ibyemezo atari afite birimo inyandiko y’umukandida yemeza ko nta y’ubundi bwenegihugu yari afite cyangwa yaretse ubwo yari afite n’icyemezo gitangwa na muganga wemewe.

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora Oda Gasinzigwa yamubwiye ko ibyangombwa adafite adakwiye kugira impungenge kuko yazabitanga nyuma.

Igikorwa cyo kwakira kandidatire cyatangiye ku wa 17 Gicurasi 2024 kikaba kiri busozwe kuri uyu wa 30 Gicurasi 2024.

Abandi bamaze kwakirirwa kandidatire yabo ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu barimo Paul Kagame watanzwe n’Umuryango FPR-Inkotanyi, Dr Habineza Frank wa Green Party, bane bigenga barimo Manirareba Herman, Habimana Thomas, Barafinda Sekikubo Fred na Hakizimana Innocent.

Nyuma Diane yabwiye abanyamakuru ko abona hari ibyo abona Komisiyo y’Amatora yahinduye ugereranyije no mu matora ya 2017.

Ati “Ngereranyije na 2017 uko gushaka imikono icyo gihe byagoranye ubu hari itandukaniro.”

Si ubwa mbere uyu mukobwa w’umuherwe Asinapol Rwigara agerageje amahirwe yo kuyobora u Rwanda, mu matora ya 2017 yarabigerageje ariko  aza kutuzuza ibyasabwaga na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.

Gutanga Kandidatire birarangira kuri uyu wa gatanu tariki 30 Gicurasi, abakandida  bujuje ibisabwa bazatangazwa ku wa 14 Kamena, naho amatora nyirizina abe ku wa 14 Nyakanga ku bari mu mahanga, ndetse no ku wa 15 Nyakanga ku  bari mu Rwanda.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *