Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, yasabye Abanyarwanda kutita ku biri gutangazwa n’ishyirahamwe ry’ibinyamakuru bikorera hanze kuko bigambiriye gusenya ibyagezweho no kurema amacakubiri.
Yemeje ko ibyo bihuha bigamije guhungabanya ibikorwa Guverinoma iri gutegura by’amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite ateganyijwe muri Nyakanga 2024.
Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma, Alain Mukuralinda, avuga ku byatangajwe n’ibinyamakuru mpuzamahanga mu guharabika u Rwanda
Ati “Ni nk’aho washaka Abanyarwanda uteranya n’abandi ngo haze imvururu ngo igikorwa cy’amatora kitagenda neza.”
Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma, Alain Mukuralinda, avuga ku byatangajwe n’ibinyamakuru mpuzamahanga mu guharabika u Rwanda
Mukuralinda, yagaragaje ko abanenga u Rwanda bafashe umurongo umwe bahuriyeho w’ibyo bavuga.
Ati “Amagambo bavuga, bitwaza, bashingiraho bavuga u #Rwanda ni amwe”.
Itsinda ry’abanyamakuru basaga 50 biganjemo ab’i Burayi bo mu binyamakuru 17, ryatangiye gushyira hanze inkuru z’uruhererekane rivuga ko rimaze igihe rikora ku Rwanda,yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga muri iki gihe habura iminsi mike ngo habe amatora rusange.