January 7, 2025

Ibijyanye n’umugambi w’aba banyamakuru bakoze itsinda ryo guharabika u Rwanda Minisitiri Dr Vincent Biruta yabigarutseho mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi cyateguwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga hamwe n’ibiro by’umuvugizi wa Guverimo wabaye tariki 29 Gicurasi 2024.

Minisititiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, asanga aba banyamakuru bagamije gusenya ibyo u Rwanda rumaze kugeraho.

Ati “Iyo ubona abanyamakuru bageze kuri 30 bo mu bihugu birenga 10 bishyize hamwe ngo bagiye gutangaza inkuru zidasanzwe ku Rwanda, umugambi ni uguhungabanya u Rwanda. Ni uguhungabanya ya mitekerereze, ni uguhungabanya bya bindi tumaze kugeraho.”

Minisitiri Dr Biruta asanga impamvu z’uyu mugambi ari ipfunwe rya bimwe mu bihugu by’amahanga bifite kubera uruhare byagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Minisitiri Biruta yavuze ko kuba umugambi nk’uyu wakorwa mu gihe hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse igihugu cyitegura amatora, “ari ibintu biba byarateguwe bifite icyo bigambiriye.
Ati “Niyo mpamvu ubona ibyo bashakisha urabisoma rimwe, kabiri, gatatu ukabona nta kintu kirimo, ariko ubu hirya no hino ibintu byacitse, radiyo, televiziyo n’ibyandikwa, ukaba wagira ngo mu Rwanda hari ikintu cyabaye ugasanga nta nacyo.”

Ibiro by’umuvugizi wa Guverinoma nabyo byamaganye iby’aba banyamakuru birirwa basebya banaharabika u Rwanda ku Nyungu za Politike.

Guverinoma y’u Rwanda yamaganye inkuru zatangiye gusohoka mu bitangazamakuru birimo gukora ubukangurambaga bwiswe “Forbidden Stories Media Campaign”, ivuga ko izo nkuru zitazagera ku ntego yazo yo kwica amatora, cyangwa guhungabanya ubuyobozi bw’Igihugu.

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko ibi bijyanye no kuba hafi y’umupaka w’Uburengerazuba bw’u Rwanda, mu ntambara ibera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, umutwe w’abajenosideri wa FDLR ukomeje gukingirwa ikibaba, hagamijwe kugirira nabi u Rwanda no gushyigikira ihinduka ry’ubutegetsi rimaze igihe ritangajwe na Perezida wa DRC.

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko iyi ntego itazigera igerwaho kuko abanyarwanda biyubakiye politiki itajegajega ishingiye ku bumwe no gukorera mu mucyo muri iyi myaka ishize.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *