Mu umwiherero w’ikipe y’igihugu amavubi urimo kubera mu karere ka Bugesera kuri ‘La Palisse Hotel Nyamata’ wo kwitegura imikino 2 yo gushaka tike y’igikombe cy’Isi cya 2026 izakinamo na Benin ndetse na Lesotho.
Umutoza w’Amavubi Frank Torsten Spittler yasohoye urutonde rw’abakinnyi 37 berekeza mu mwiherero, ariko azahagurukana abakinnyi 22, batatu bagahurira mu nzira berekeza muri iyo mikino ibiri.
Hamaze gisezererwa abakinnyi batandukanye harimo abari basezerewe kuri uyu wa 30 Gicurasi aribo Hakizimana Muhadjiri wa Police FC na Tuyisenge Arsene wa Rayon Sports
None kuri uyu wa Gatanu tariki ya 31 yasezereye umunyezamu Muhawenayo Gad usanzwe ukinira Musanze FC ndetse na Dushimimana Olivier ukinira Bugesera FC akaba ari n’ubwa mbere yari yahamagawe mu ikipe y’Igihugu.
Ubwo aba bakinnyi basezerwaga ni nako Maxime Wenseens ukinira Royal Union Saint-Gilloise yo mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi na Samuel Gueulette ukinira Raal La Louviere yo mu kiciro cya 2 cyo mu gihugu cy’u Bubiligi nabo binjira mu mwiherero.
Kwikubitiro hari hasezerewe abakinnyi 3 harimo, NSENGIYUMVA Samuel wa Gorilla fc na mugenzi we bakinana Simeon na Niyongira Patience usanzwe ukinira Bugesera fc mu izamu.
Biteganyijwe ko ikipe y’Igihugu izahaguruka i Kigali tariki ya 2 Kamena, yerekeza muri Côte d’Ivoire aho izakirirwa na Bénin tariki ya 6 Kamena mu gihe undi mukino izawakirwamo na Lesotho muri Afurika y’Epfo tariki ya 11 Kamena 2024.