Beatha Habyarimana umuyobozi mukuru wa BK group Plc
Ubuyobozi bukuru bwa BK Group Plc bwatangaje ko bungutse amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyari 23.9 mu gihembwe cya mbere cya 2024.
Ni inyungu bavuga ko yazamutse biturutse ku mikorere ishimishije, aho inyungu rusange muri icyo gihembwe yazamutseho 33%, bingana na Miliyari 23.9 z’amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyoni 18.5 z’Amadolari ya Amerika.
Umuyobozi Mukuru wa BK Group Plc, Beatha Habyarimana, avuga ko ari urwunguko rushimishije ku gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka, kuko byagiye bishyigikirwa n’umugabane bwite bafite ndetse n’umutungo bwite wose w’ikigo.
Ati “Ikindi twakwishimira ni uko urwo rwunguko rwabonetse nubwo hagenda habaho ibihe bigenda bihindagurika mu bukungu bw’Igihugu, ariko tukaba twarishimiye ko ku rwego rw’imikoranire rwa Banki Nkuru y’Igihugu n’andi mabanki, amafaranga agurizwaho amabanki yagabanutse, akaba ari ikimenyetso cy’uko izamuka ry’ibiciro ritangira kugira ituze ntiryongere gutumbagira, aho tubona ko baduhamiriza ko izamuka ry’ibiciro riguma kuri 5%.”
Arongera ati “Ni umubare ushimishije kuko utuma abakiriya bacu, natwe ubwacu, tugira ubwisanzure bwisumbuye mu buhahirane no gutanga serivisi, bikaba binaduha kuba twakomeza kugira iyo mikurire idahungabanywa n’iryo hindagurika ry’ibiciro. Icyakora haba hashobora kubaho impinduka baramutse banagize nk’ibihe bibi by’ihinga cyangwa se ibijyanye n’umutekano ku Isi.”
Mu bindi ubuyobozi bwa BK Group Plc bwishimira ni uko buri kigo cyayo cyagaragaje urwunguko, yaba Banki, Ikigo cyayo cy’ubwishingizi (BK General Insurance) cyagize urwunguko rushimishije mu mikurire, BK Capital na yo yakomeje kugira urwunguko rwa 74% mu mikurire yayo.
BK Tech House ngo na yo yakomeje kunguka abakiriya mu bijyanye n’imbuga zifashishwa mu burezi ndetse no mu kwishyura, kimwe na BK Foundation imaze igihe cy’umwaka na yo ikomeje kugira uruhare rufatika mu gufasha abantu gusobanukirwa ibijyanye n’ishoramari n’uburezi.