Donald Trump yabaye umuyobozi wa mbere wabaye Perezida wa Amerika cyangwa uriho uhamwe n’ibyaha mu rukiko, ndetse n’umukandida wa mbere w’ishyaka rikomeye ushaka kuba perezida agahamwa n’ibyaha.
Trump yahamwa n’ibyo byaha byose nyuma y’iminsi ibiri abacamanza 12 b’i New York biherereye bamuhamya ibyaha bishingiye ku gutanga amafaranga yo gucecekesha umugore basambanye.
Amateka urubanza n’umwanzuro bijya mu mateka ya Amerika. Aho Donald Trump abaye uwa mbere wahoze ari Perezida wa Amerika cyangwa uriho uhamwe n’ibyaha mu rukiko, ndetse n’umukandida wa mbere w’ishyaka rikomeye ushaka kuba Perezida yarahamwe n’ibyaha.
N’ubwo yahamwe nibi byaha byose, Donald Trump, ntabwo byamutambamira kwiyamamaza dore ko Itegeko Shinga ry’Amerika rishyiraho bimwe mu bisabwa abakandida Perezida: bagomba kuba nibura bafite imyaka 35, “baravukiye” muri Amerika kandi barabaye muri Amerika nibura imyaka 14. Nta ngingo ibuza uwahamwe n’ibyaha kuba umukandida.
Ariko uyu mwanzuro umuhamya ibyaha ushobora guha icyerekezo amatora yo mu Ugushyingo (11) uyu mwaka.
Ikusanyabitekerezo rya Bloomberg na Morning Consult ryo mu ntangiriro z’uyu mwaka ryabonye ko 53% by’abatora muri Leta ziba zidafite uruhande ziriho bashobora kudatora uyu mu Repubulikani mu gihe yahamwa n’ibyaha.
Irindi kusanyabitekerezo ryo muri uku kwezi ryakozwe na Quinnipiac University, ryerekanye ko 6% by’abashyigikiye Trump bashobora kutamutora, ibishobora kugira ingaruka muri uku guhatana gukomeye.