
Ku bufatanye bwa Leta ya Mozambique, Abaturage Ingabo z’u Rwanda na Police (RSF) babarizwa mu karere ka Ancuabe, intara ya Cabo Delgado, muri Mozambike, ku wa 31 Gicurasi 2024 bitabiriye umuganda ’’ basana umuhanda wangiritse.
Ibi bikorwa byabereye mu mudugudu wa Nacololo, hafi y’inkambi ya RSF mu Karere ka Ancuabe mu mpeta z’iki cyumweru, uyu muhand ukaba wari warangijwe n’kmvura.
Abel Tomomola, umuyobozi w’ikigo cya Nocololo, yavuze mu izina rya Guverinoma ya Mozambique ashima abashinzwe umutekano b’u Rwanda, ku nkunga n’uruhare bagize mu kugarura amahoro n’umutekano muri Mozambike, anashishikariza abaturage baho gukomeza kugira uruhare mu muganda mu rwego rwo kongera kwiyubaka no kubungabunga ibikorwa remezo muri kariya gace.
Ku ruhande rwa (RSF) muri Ancuabe, Lt Col Straton Bizimungu, yashimye abaturage ndetse n’abayobozi b’inzego z’ibanze bo mu mudugudu wa Nacololo ku ruhare bagize ndetse n’ubufatanye mu kuzamura imibereho yabo mu gace kabo.