Ikipe ya Real Madrid yeretse Dortmund ko nta mwana usya ahubwo avoma nyuma yo kuyitsinda ibitego 2-0 mu mukino wa nyuma wa UEFA Champions League wabaye ku wa 01 Kamena 2024, mu bwongereza i Wembley.
Aya makipe yageze ku mukino wanyuma Borussia Dortmund ihigitse Paris saint Germain yo mu Bufaransa, mu gihe Real Madrid yo yari yahigitse ikipe ya fc Bayern Munich yo mu Budage.
Ni umukino wa wayobowe n’umusifuzi w’Umunya Slovenia Slavko Vinčić, umukino ukaba watangiye ku isaha ya saa tatu z’ijoro za Kigali.
Ni umukino watangiranye imbaraga ziri hejuru, ariko ikipe ya Dortmund yagendaga irata ibitego byabazwe. Igice cya mbere cyarinze kirangira nta kipe ibonye amahirwe yo kureba mu izamu, bajya kuruhuka bikiri 0-0.
Mu minota 70 y’umukino, ikipe ya Real yatangiye kwerekana ko iki gikombe ikimenyereye. Jude Bellingham yahawe umupira mwiza na Vinicius ariko ntiyabasha kuwutera n’umutwe asigaranye n’umunyezamu Kobel.
Bidatinze ku munota wa 74, Dani Carvajal yafunguye amazamu ku ruhande rwa Real Madrid n’umutwe, ku mupira wari uvuye kuri koloneri ya Kroos.
Nyuma y’iki gitego, Jude Bellingham yabonye amahirwe akomeye yo gutsinda, ubwo yahabwaga umupira mwiza na Camavinga, awuteye myugariro wa Dortmund akiza izamu.
Ku munota wa 83, Vinicius Jr yatsinze igitego cya kabiri cya Real Madrid ku mupira mwiza yahawe na Jude Bellingham.
Umukino wenda kurangira, Dortmund yatsinze igitego ariko umusifuzi avuga ko baraririye. Real Madri yahise yegukana igikombe cyayo cya 15, ikomeza no kuba ku mwanya wa mbere mu makipe yose y’i Buyayi afite ibi bikombe byinshi, ikaba ikurikiwe na Milan yo mu Butariyani ifite ibi bikombe 7.