Mu bakinnyi 37 Umutoza w’Amavubi, Frank Spittler Torsten yahamagaye ku ikubitiro, 25 ni bo batoranyijwe bazakoreshwa mu mukino amavubi azahuriramo na Bénin ndetse na Lesotho. Kuri uru Rutonde, ntihagaragaraho myugariro Rwatubyaye.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa 02 Kamena 2024, ni bwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryashyize hanze urutonde rw’abakinnyi bose bagomba gufasha Amavubi.
Urutonde rw’Amavubi yafashe rutema ikirere mu ijoro ryo ku wa 02 Gicurasi 2024, ntirugaragaraho myugariro Rwatubyaye Abdul ukinira KF Shkupi yo muri Macedonia. Rwatubyaye yari amaze igihe kinini atagaragara mu Mavubi, bivugwa ko yaba yasigaye kubera imvune.
Mu bwugarizi bw’Amavubi, haciyeho igihe Manzi Thierry na Mutsinzi Ange basa nk’abafatishije imyanya ihoraho. Cyakoze umutoza Frank akaba yaranagiriye icyizere myugariro Nshimiyimana Yunusi ukiri muto.
Abakina mu izamu bagiye ni Ntwali Fiacre, Hakizimana Adolphe na Wenseens Maxime.
Ba myugariro harimo Omborenga Fitina, Byiringiro Gilbert, Niyomugabo Claude, Imanishimwe Emmanuel, Mutsinzi Ange, Manzi Thierry, Niyigena Clement, Nshimiyimana Yunusu na Maes Dylan.
Mu kibuga hagati hahamagawe Bizimana Djihad, Ruboneka Jean Bosco, Mugisha Bonheur, Rubanguka Steve, Sibomana Patrick, Mugisha Gilbert, Rafael York na Hakim Sahabu.
Ba rutahizamu bahamagawe ni Muhire Kevin, Gitego Arthur, Guelette Samuel Leopold, Nshuti Innocent na Kwizera Jojea.
Mu baturutse i Kigali, Mugisha Bonheur, Rafael York, Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’ na Mutsinzi Ange ntibarimo ahubwo bagomba guhurira i Abidjan muri Côte d’Ivoire.
U Rwanda ruyoboye itsinda C n’amanota ane, Umukino w’umunsi wa gatatu ruzakirirwa na Bénin muri Côte d’Ivoire tariki ya 6 Kamena mu gihe ruzongera kwakirwa na Lesotho muri Afurika y’Epfo tariki ya 11 Kamena 2024.