January 8, 2025

Perezida Paul Kagame uri i Seoul muri Koreya y’Epfo, mu gitondo cyo ku wa 3 Kamena 2024, yakiriwe na mugenzi we Yoon Suk Yeol wa kiriya gihugu bagirana ibiganiro byibanze ku mubano n’ubufatanye bw’ibihugu byombi.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Pauk Kagame, yageze muri Koreya  ku cyumweru tariki 02 Kamena, akaba yaritabiriye inama ihuza Koreya na Afurika.

Mu gitondo cyo ku wa 03 Kanama, Perezidansi y’u Rwanda ku rubuga rwayo rwa X yanditse ko Perezida Kagame na Yoon Suk Yeol “baganiriye ku buryo bwo guteza imbere umubano w’ibihugu byombi ndetse n’ubufatanye mu nzego zitandukanye”.

Koreya y’Epfo isanzwe ari kimwe mu bihugu by’abafatanyabikorwa b’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri Nzeri uyu mwaka, u Rwanda na Repubulika ya Koreya byasinye amasezerano ajyanye no kurinda abantu gusora kabiri (Double Taxation Avoidance Agreement).

Amasezerano nk’aya yorohereza ubufatanye mu bukungu no kugabanya inzitizi zishingiye ku misoro, ashishikariza ishoramari n’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi.

Muri Kanama 2023, na bwo ibi bihugu byashyize umukono ku masezerano arimo ayerekeye “Inama za politiki,” agamije guteza imbere ibiganiro bya politiki n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi n’ibindi.

Aya masezerano yasanze ibihugu byombi bimaze igihe bifite umubano ushingiye mu ngeri zitandukanye, zirimo Politiki na Dipolomasi, Ubutwererane n’Ubufatanye muri gahunda zo guteza imbere ubukungu bw’Abanyarwanda.

U Rwanda na Koreya p’Epfo byatangiye gutsura umubano guhera 1963, kugeza ubu ibihugu byombi bikaba bifayanya mu Burezi, ubuhinzi n’Ubworozi n’ibindi.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *