Mu Karere ka Nyamasheke, uwitwa Elisha Munyandekwe yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB. Uyu mugabo w’imyaka 47 arazira guhohotera umugore we, akaba yari amaze iminsi 5 yaramuboheye amaguru n’amaboko mu nzu.
Ayo makuru yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mahembe, Uwizeyimana Emmanuel, akaba yavuze ko Munyandekwe asanzwe ari mu itsinda ryiyita abarakare bakomotse mu Itorero ry’Abadiventisiti. Amakuru dukesha Imvaho nshya, avuga ko Munyandekwe afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Gihombo.
Munyandekwe Elisha afitanye abana barindwi n’umugore we yahohoteye, bakaba batuye mu Mudugudu wa Kanombe, Akagari ka Kagarama, Umurenge wa Mahembe, Akarere ka Nyamasheke Intara y’Iburengerazuba.
Elisha n’itsinda bafatanyije ngo basanzwe basa nk’abigometse ku nzego z’ibanze, kuko bavuga ko ubutegetsi bw’isi budatangwa n’Imana bityo nta mpamvu yo kubwubaha.
Amakuru avuga ko abana be uko ari barindwi yabakuye mu mashuri, kandi ngo mu bana be, abakuru bahuje imyumvire na se ku buryo ibyo kwiga batabikozwa.
Uwizeyimana uyobora Umurenge wa Mahembe akomeza avuga ko uyu mugabo usanzwe ari umucuruzi w’imyaka, ngo ntiyemera gahunda za Leta kuko atanatangira umuryango we Mituwele.
Ntiyemera gahunda za Leta nk’Umuganda, amatora n’izindi gahunda za Leta ngo ntashobora kuzubahiriza, ariko igihangayikishije ubuyobozi ni uko iyo myumvire ayanduza n’abana be.
Gitifu Uwizeyimana Emmanuel yavuze ko umugore w’uyu mugabo yigeze kurwara indwara yo mu mutwe, bikaba bikekwa ko byaba bituruka ku ihohoterwa akorerwa n’umugabo we.
Umugabo we yanze kumuvuza avuga ko atamuvuriza mu isi, gusa nta n’ubwisungane mu kwivuza yari afite. Icyo gihe ubuyobozi bwarabimenye bujyayo bubatangira Mituweli bose uko ari 9 ngo bubashe kumuvuza.
Yagize ati “Yajyanywe kwa muganga bamwitaho, bamuha imiti anatangira gukira, ariko umugabo we aza kumwambura iyo miti arayijugunya amubuza kongera kwivuza ko Imana yabibabujije, anamubuza kugira aho atarabukira, umugore ajya mu bwigunge.”
Uyu mugabo bivugwa ko ku wa 1 Kamena ari bwo yaboshye umugore we, amubohera mu cyumba urufunguzo aruha umukobwa we w’imfura bahuje imyuvire.
Kugira ngo ayo makuru amenyekane, ngo umuturanyi wabo wari umaze igihe atabona umugore, yabajije akana gato ko kwa Elisha, kamubwira ko se yafungiranye nyina mu cyumba, nuko uwo mugabo nawe atanga amakuru.
Gitifu Uwizeyimana Emmanuel ati “Amakuru yangezeho saa tatu n’igice z’igitondo z’uyu wa gatatu tariki ya 5 Kamena, mpita mpamagara inzego z’umutekano dukorana tujyayo dusanga hakinze.”
Akomeza agira a ati “Twahamagaye umukobwa wabo mukuru tumubaza niba koko nyina afungiye mu nzu arabyemera tumusaba gufungura tukareba.”
Uyu muyobozi yatangaje ko umukobwa yabanje kwimana urufunguzo, cyakoze ngo aho arutangiye basanga uwahohotewe ameze nabi, kuko batanamukoreraga isuku.
Ati “Tugezemo twasanze biteye ubwoba. Umugore ahambiriye amaguru n’amaboko, arambitse aho, inzara yenda kumunogonora, ahahambiriye haratangiye kubyimba cyane, icyumba ahambiriyemo umunuko ari wose, kuko byose yabyikoreragaho ntasukurwe n’aho yabikoreye ntihasukurwe, mbese yarakorewe ibikorwa bya kinyamaswa.”
Uwo muyobozi yashimiye umuturage wihutiye gutanga amakuru uyu mubyeyi agatabarwa, kuko ngo haburaga gato ngo uwo mubyeyi birangire, kuko ntiyaherukaga kurya.
Umurenge kandi wahise wihutira gutangira Mutuwele umuryango w’Abantu 9, kugira ngo umubyeyi avuzwe